sangiza abandi

Abanyarwanda 251 bari baraheze mu mashyamba ya RDC batahutse

sangiza abandi

Abanyarwanda 251 bari bamaze imyaka mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batahutse mu Rwanda, bagaragaza ibyishimo byo kongera kugera mu gihugu cyabo, bamwe bavuga ko batunguwe n’iterambere basanze, ku buryo bumvise bageze i Burayi.

Muri aba Banyarwanda, 194 bakiriwe ku mupaka wa Grande Barrière mu Karere ka Rubavu, 34 bambukira ku mupaka wa Rusizi ya Mbere, naho 23 banyura ku mupaka wa Kamanyola.

Bamwe mu batahutse bagaragaje ko ubuzima bwo muri RDC bwari bugoye kubera intambara, umutekano muke no kubura ibyangombwa bibaranga, byatumaga badashobora kugera ahantu hamwe na hamwe. Bavuze ko batunguwe n’iterambere ry’ibikorwaremezo basanze mu Rwanda, ndetse bafite icyizere cyo gutangira ubuzima bushya no kwiteza imbere.

Abandi bagaragaje ko amakuru y’ibihuha babwirwaga ku Rwanda, arimo ko abazatahuka bazicwa, ari mu byatumye batinda gufata icyemezo cyo gutaha. Hari n’abavuze ko umutwe wa FDLR wabashishikarizaga kuguma mu buhungiro, ubizeza ko uzafata u Rwanda ukabacyura, ariko ibyo wabizezaga ntibishyirwe mu bikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Rwiririza Fred, wakiriye bamwe mu batahutse, yavuze ko ibiganiro bagiranye byagaragaje ko amakuru y’ibihuha ari mu mpamvu zatumye benshi batinda kugaruka mu gihugu cyabo.

Ati “Twaganiriye, abenshi ni amakuru y’ibihuha babwirwaga ko mu Rwanda bitameze neza. Ariko hamwe n’amakuru bagiye bumva ku bagiye bataha mbere yabo, na bo bafashe umwanzuro wo gutaha.”

Rwiririza yashishikarije aba Banyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu, bagakora ibikorwa bibateza imbere, ndetse bakita no ku burezi bw’abana babo.

Ati “Abanyarwanda turi abakozi. Abenshi muri bo baracyari bato, nibagende bakore biteze imbere. Babaze abandi aho badasobanukiwe, batubaze tubayobore. Abana babo bajye mu ishuri bige. Nababwiye ko batasigaye, ahubwo nibatangire bashake uko na bo batera imbere nk’abandi bose.”

Aba Banyarwanda batahutse mu gihe u Rwanda rukomeje kwakira abenegihugu bamaze imyaka myinshi mu buhungiro muri RDC, aho bamwe bavuga ko intambara, umutekano muke n’amakuru y’ibinyoma byakwirakwijwe ku Rwanda byatumye batinda gutahuka.

Abanyarwanda 251 bari baraheze mu mashyamba ya RDC batahutse

Photos:

[fluentform id="3"]