Abanyarwanda basaga 800 baba mu bihugu bitandukanye by’u Burayi bagiye guhurira mu mwiherero uzabafasha kurebera hamwe uruhare bashobora kugira mu iterambere ry’u Rwanda, gusigasira ibyagezweho no kubyaza umusaruro amahirwe ahari mu gihugu.
Ni umwiherero w’iminsi ibiri uzaba kuva ku wa 30 kugeza ku wa 31 Ukwakira 2026, ukazabera muri Pologne.
Ngarambe Armand, uhagarariye Abanyarwanda baba muri Pologne, yavuze ko uyu mwiherero ari umwanya mwiza wo kongera kugaragaza ubushobozi bwa Diaspora Nyarwanda n’uruhare ishobora kugira mu iterambere ry’igihugu.
Yavuze ko uzaba umwanya wo kungurana ibitekerezo ku mishinga y’ishoramari Abanyarwanda baba mu mahanga bakorera mu Rwanda, harebwa n’uburyo yakwagurwa kugira ngo irusheho gutanga umusaruro.
Ati: “Uzaba ari umwanya mwiza wo kongera kugaragaza icyo bashobora gukora. Hari ibikorwa by’ishoramari bakora mu gihugu, bazaba batanga ibitekerezo ku buryo byakwihutishwa ndetse no gukora ibirushijeho.”
Ngarambe yabwiye RBA ko hari amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro, by’umwihariko ku rubyiruko rw’Abanyarwanda rwize cyangwa rwakuriyeyo, rufite ubumenyi n’ubushobozi bishobora gufasha igihugu gukemura ibibazo bitandukanye.
Ati: “Hari amahirwe urubyiruko rwize cyangwa rwakuriye hano tutajya tubyaza umusaruro cyane. Hari ubumenyi bwihariye Abanyarwanda batuye mu mahanga bafite kandi bushobora kwifashishwa mu gukemura ibibazo biri mu gihugu. Hari abajeniyeri, abaganga n’abize iby’indege.”
Yavuze ko uyu mwiherero uzafasha buri wese kureba icyo yakora n’uruhare rwe mu kwihutisha iterambere ry’igihugu, ashimangira ko ubumenyi n’ubushobozi Abanyarwanda bafite mu mahanga bikwiye kubyazwa umusaruro.
Abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu binyuze mu mafaranga boherereza imiryango n’inshuti zabo, ndetse no mu mishinga y’ishoramari bashoramo imari, ikabyara imirimo igafasha abaturage kwiteza imbere.
Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igaragaza ko amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu gihugu yakomeje kwiyongera mu myaka itanu ishize, hafi kwikuba kabiri.
Mu 2021, bohereje mu Rwanda miliyoni 379 z’amadolari ya Amerika, mu 2022 agera kuri miliyoni 461$, mu 2023 yiyongera agera kuri miliyoni 505$.
Mu 2024, yagabanutseho gato agera kuri miliyoni 502$, ariko mu 2025 azamukaho 27,3%, agera kuri miliyoni 640$.
Iyi mibare igaragaza uruhare rukomeye Diaspora Nyarwanda ikomeje kugira mu bukungu bw’igihugu, binyuze mu kohereza amafaranga, ishoramari n’ubumenyi bifasha mu iterambere ry’u Rwanda.








