sangiza abandi

BNR yongereye igihe cyo guhindura inoti zishaje

sangiza abandi

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko igihe cyo guhindura inoti za kera mu bigo by’imari cyari kurangira ku tariki 1 Ugushyingo 2026, cyongeweho ukwezi kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2026.

BNR yatangaje ko nyuma y’icyo gihe, guhera tariki 1 Ukuboza 2026 kugeza tariki 1 Werurwe 2027, izo noti zizajya zihindurirwa gusa ku cyicaro gikuru cya Banki Nkuru y’u Rwanda kiri mu Kiyovu-Kigali ndetse no mu mashami yayo yose mu gihugu.

Inoti zigomba kuva ku isoko ni iza 500 Frw zakozwe tariki 01.07.2004 n’izakozwe tariki 01.01.2013, iya 1000 Frw zakozwe ku wa 01.07.2004 n’izakozwe tariki 01.05.2015.

Hari kandi iza 2000 Frw zakozwe ku wa 31.10.2007, n’iza 5000 Frw zakozwe ku wa 01.04.2004 n’izakozwe ku wa 01.02.2009.

Igikorwa cyo gukura izi noti ku isoko kizaba kimaze amezi 12, kuva ku wa 2 Werurwe 2026.

Inoti zizasigara zikoreshwa, ni  iza 500 Frw zakozwe ku wa 01.02.2019, iza 1000 Frw zakozwe ku wa 01.02.2019, iza 2000 Frw zakozwe ku wa 01.12.2014 n’izakozwe ku wa 28.06.202 ndetse n’iza 5000 Frw zakozwe ku wa 01.12.2014 n’izakozwe ku wa 28.06.2024.

BNR yasabye abantu bose kuzirikana iki gihe cyongereweho bagahindura izo noti mu gihe cyagenwe.

Kuki BNR iri gukuraho inoti zishaje?

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iri gukura ku isoko zimwe mu noti zishaje kugira ngo hakoreshwe amafaranga afite ubuziranenge, atekanye kurushaho ku buryo bigoye ko yakwiganwa ndetse akoze mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho.

BNR igaragaza ko inoti zimwe zimaze imyaka myinshi zikoreshwa, ku buryo ibirango by’umutekano byazo bitagihagije ugereranyije n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ikindi ni ukugabanya ubwoko bwinshi bw’inoti z’amafaranga amwe. Urugero, mbere mu Rwanda hari ubwoko bune bw’inoti ya FRW 5,000 bwagiye bukorwa mu bihe bitandukanye. BNR yashatse kugabanya umubare w’ubwoko bw’inoti z’agaciro kamwe zikoreshwa icyarimwe.

Photos:

[fluentform id="3"]