Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera yatangaje ko mu Rwanda umubare w’abasoma ibitabo ukiri hasi cyane, agaragaza ko hakenewe imbaraga mu guhindura imyumvire, kongera amasomero mu gihugu, kuzamura umubare w’abandika ibyo bitabo n’inzu zibitunganya.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 5 Ugushyingo 2026, ubwo hatangizwaga ku nshuro ya gatatu, Imurikabikorwa rya Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu 2026 n’amahugurwa ku gitabo. Ni igikorwa cyateguwe n’Inteko y’Umuco, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twubake ahazaza ho gusoma, kwandika no gutangaza ibitabo.”
Cyateguwe mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwa Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu n’ibitabo mu kubungabunga umurage, mu bushakashatsi no gusangira ubumenyi.
Amb. Masozera yagaragaje ko nubwo hair intambwe yatewe mu gukundisha abantu umuco wo gusoma, kwandika no gutangaza ibitabo, hakiri imbogamizi kuko uyu mubare ukiri hasi ariko biterwa ahanini n’ababisohora bakiri bacye ndetse n’amasomero adahagije ku buryo agerwaho ba bose.
Yagize ati “Dukeneye abantu benshi basoma , dukeneye abantu benshi bandika, dukeneye n’abantu benshi basohora ibitabo. Ikiri inyuma umuntu atatinya kuvuga ni ugutangaza ibitabo. Inzu zisohora ibitabo ziracyari nke, binatuma ibitabo bigaragara ku isoko ryacu bikiri bicyeya.”

Yagaragaje ko hari gahunda yo kongera amaosomero mu Gihugu ku buryo nibura buri murenge wagira isomero. Kugeza ubu hari amasomero rusange 70 mu Rwanda akora neza, umubare muro ugereranyije n’abakeneye ibitabo.
Kugeza ubu, Serivisi z’inkoranyabitabo y’igihugu, zifite ibitabo birenga ibihumbi 20.
Mu 2025/26, Isomero rikuru ry’Igihuhu ryasuwe n’abantu 6,116,505 , ariko abenshi ni abarisuye banyuze kuri murandasi gusoma ibitabo byashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Muri aba bose, abaje ku isomero gusoma ni 528 gusa, mu gihe abandi 6,115,977 basomeye ibitabo kuri interineti.
Inteko y’umuco isanga kwegereza abaturage amasomero ari imwe mu ngamba yakemura iki kibazo cy’abantu bacye baza gusoma ibitabo.
Hagaragajwe kandi ko hari abanditsei b’ibitabo n’ababitangaza birimo amakosa bikaba byayobywa ababisoma, bityo hakenewe kwihugura no kongera umubare w’inzu zibitunganya, ababyandika bagashishikarizwa kubinyuza muri izo nzu aho kubisohora ku giti cyabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ikigo Bridge Vision gisohora ibitabo, Tuyishime Francoise yavuze ko hakiri ibyo gukosora birimo gukangurira abanditsi kunyuza ibitabo byabo mu nzu zibitunganya aho kubyisohorera kuko bituma hari ibihoranwa amakosa.
Ati “Abantu benshi baracyasohora ibitabo batanyuze mu nzu zitunganya ibitabo, bityo n’ibigiye hanze rimwe na rimwe ugasanga ntibifite umwimerere kandi ibirimo wenda byo ari byiza.”
Yanavuze ko hakiri izi mbogamizi zirimo kuba izo nzu zibitunganya zikiri nke, gusohora ibitabo bihenze n’ubucye bw’abasomyi binaca intege ababyandika kuko batari bubone ababigura.
Ati “ Burya umwanditsi yunguka iyo ibitabo bye byagurishijwe ku bwinshi. Kuba hari ikibazo cy’abantu badasoma cyane, biracyari imbogamizi.”
Inteko y’Umuco yakanguroye abantu gusura amsomero ari hirya no hino mu gihugu, bagakunda gusoma, kwandika no gusohora ibitabo byo soko y’ubumenyi butandukanye.
Buri mwaka Inteko y’Umuco itegura , Imurikabikorwa rya Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu 2026 n’amahugurwa ku gitabo, hakanifashishwa abahanga n’abashakashatsi bafasha mu kuziba ibyuho biba bigaragara, binyuze muri aya mahugurwa.











