Umukinnyi wa filime, umunyarwenya akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, agiye kugaragariza Abanyarwanda umukino we “Carte d’Identité – Identity Card”, umaze imyaka myinshi awugeza ku bitabiriye ibitaramo mu bihugu bitandukanye.
Uyu mukino uzerekanirwa bwa mbere mu Rwanda ku wa 7 Ugushyingo 2026, muri Kigali Convention Centre (KCC), mu gitaramo kizaba kibimburiye uruhererekane rw’ibindi Atome yise ‘Legacy Series’.
“Carte d’Identité” ni umukino w’ikinamico w’umuntu umwe, aho Atome ari we wenyine ugaragara ku rubyiniro, akifashisha impano yo guhindura ijwi, imyitwarire n’imvugo kugira ngo agaragaze abantu batandukanye bagiye bagira uruhare mu buzima bwe.
Muri uyu mukino, Atome agaruka ku buzima bwe bwite, urugendo rwo gukurira mu buhungiro mu Burundi, kugaruka mu Rwanda ndetse n’amateka yagiye ahura na yo mu bihe bitandukanye.
Umwihariko w’uyu mukino ni uko uhuza urwenya, amateka n’inkuru z’ubuzima, bigatuma uwureba abona uko amateka y’igihugu n’ay’umuntu ku giti cye ashobora guhuzwa binyuze mu buhanzi.
Atome yavuze ko imwe mu mpamvu zamuteye gukora uyu mukino ari ugusigasira amateka kugira ngo atazibagirana, ahubwo asigare yanditse mu bitabo.
Ati: “Nahoranye iryo shyaka ryo kuvuga ngo ayo mateka ntazazime, azandikwe mu bitabo.”
Atome yanagarutse ku mpamvu yahisemo imijyi azagezamo uruhererekane rw’ibitaramo rwa ‘Legacy Series’, irimo Dakar, Abidjan, Paris, Bruxelles, Genève, Stockholm, Montréal na Edmonton.
Yasobanuye ko imwe mu mpamvu ari uko iyo mijyi izwiho guturwamo n’Abanyarwanda benshi, ariko ko atari cyo gipimo cyonyine yakoresheje mu kuyihitamo.
Yavuze ko uyu mukino ukinwa mu Gifaransa, bityo akaba yaratekereje no ku kuba muri iyo mijyi hari urubyiruko rw’Abanyarwanda ruvuga urwo rurimi kandi rushobora kuwukurikirana.
Ati: “Impamvu nahisemo iyo mijyi ni uko ari imijyi isanzwe izwiho kugira Abanyarwanda benshi kandi nkunda kujyayo. Ariko si uko nabanjyanywe n’ubwinshi bwabo cyangwa Abanyarwanda bahatuye. Urebye, bene iyo mijyi umukino uri mu Gifaransa, myinshi muri yo irakivuga kandi ituwe n’abana benshi bacu bahatuye. Ubwo natangiriye ku rubyiruko rwacu hano, numva nakomereza ku rubyiruko rwacu rwaho.”
Yakomeje avuga ko kuba iyo mijyi ituwe n’Abanyarwanda benshi ari imwe mu mpamvu yatumye ayitekerezaho, ariko ko no kuba urubyiruko ruyituye rushobora gukurikirana umukino ukinwa mu Gifaransa byagize uruhare mu guhitamo kwe.
Nyuma yo kuwugeza i Kigali, Atome azakomereza muri iyo mijyi yo mu bihugu bitandukanye, mu rwego rwo kugeza igihangano cye ku Banyarwanda baba hanze y’igihugu ndetse n’abandi bashobora kumva no gukurikira ubutumwa bwawo.








