Etincelles FC yatandukanye n’umutoza mukuru wayo, Bizimana Abdu uzwi nka Bekeni, nyuma y’umusaruro utari mwiza iyi kipe yagaragaje mu mikino ya Shampiyona yicyiciro cyambere mu Rwanda Bk pro league 2026/2027.
Bekeni yirukanywe na Etincelles FC iri ku mwanya wa 16 n’amanota arindwi, imaze gukina imikino irindwi, aho yatsinzwe ine, itsinda ibiri inganya umwe.
Muri iyi mikino ine yatsinzwe, Etincelles FC yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-0, itsindwa na Marine FC ibitego 4-0, itsindwa na APR FC ibitego 2-0 ndetse iherutse gutsindwa Kiyovu Sports igitego 1-0.
Ibi bivuze ko mu mikino irindwi imaze gukina, Etincelles FC yatsinze ibitego bibiri gusa, mu gihe yinjijwe ibitego icyenda, bikaba biri mu byerekana ibibazo by’umusaruro iyi kipe ifite muri uyu mwaka w’imikino.
Si ubwambere coach bekeni yirukanwe muri etincelles dore ko yagiye agenda akagaruka nko Ku wa 3 Gashyantare 2026, Etincelles FC yongeye kumushinga ikipe nk’umutoza w’agateganyo nyuma yo gutandukana na Masudi Djuma n’abari bamwungirije.
Bekeni yari yagarutse muri iyi ekipe nyuma yo guhabwa inshingano zo gutoza iyi kipe aje gusimbura Masudi Djuma, wari watandukanye na yo kubera umusaruro utari mwiza. Icyo gihe yari yitezweho kuyifasha kuva mu bihe bitari byiza yari irimo.Bekeni yayifashije gusoza Shampiyona ya 2025/2026 iri ku mwanya wa 14 n’amanota 37.
Mu Ukuboza 2021, yongeye kuvugwa nk’ushobora gusubira ku ntebe y’umutoza mukuru nyuma yo gutandukana na Habimana Sosthène. Muri Werurwe 2022, ubuyobozi bwa Etincelles FC bwongeye kumuhagarika nyuma y’umusaruro utari mwiza, wari urimo no gutsindwa na Gorilla FC ibitego 2-1.
Kongera gutandukana na we bibaye nyuma y’igihe gito yongeye guhabwa iyi kipe, mu gihe Etincelles FC ikomeje gushaka uko yakongera kubona umusaruro mwiza muri shampiyona.








