U Rwanda rwagiranye amasezerano y’ubufatanye na Singapore agamije kwagura isoko ry’ikawa yarwo muri icyo gihugu no mu bindi bihugu byo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya, mu rwego rwo kongera agaciro kayo no gushakira abahinzi amasoko mashya.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 6 Ugushyingo 2026, hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) n’ishyirahamwe rihuza abacuruzi, abatunganya ikawa n’abandi bakora muri uru rwego muri Singapore, Singapore Coffee Association.
Yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, n’Umuyobozi wa Singapore Coffee Association, Victor Mah, mu nama mpuzamahanga ku ikawa ya ASEAN yabereye muri Singapore kuva ku wa 4 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026.
Ubu bufatanye buzibanda ku korohereza ikawa y’u Rwanda kugera ku masoko mashya, kongera imikoranire hagati y’abakora mu bucuruzi bw’ikawa no gushaka uburyo ikawa y’u Rwanda yarushaho guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Claude Bizimana yavuze ko u Rwanda rushaka guhindura icyerekezo cy’ubucuruzi bw’ikawa, rukibanda ku kongera agaciro kayo aho kwita gusa ku bwinshi bwoherezwa mu mahanga.
Ati “Intego y’u Rwanda si ukohereza ikawa nyinshi gusa mu mahanga, ahubwo ni ukuyongerera agaciro.”
Yasobanuye ko kugira ngo iyi ntego igerweho, hakenewe kuzamura ubuziranenge bw’ikawa, kunoza uburyo bwo kumenya aho yaturutse, kongerera ubushobozi abayikoramo no kubaka ubufatanye burambye n’abafatanyabikorwa bo muri Aziya.
Iyi gahunda ije mu gihe ikawa ikomeje kuba kimwe mu bicuruzwa byinjiriza u Rwanda amadovize menshi. Amakuru ya NAEB agaragaza ko imiryango igera ku bihumbi 400 y’abahinzi bato igira uruhare muri uru rwego.
Mu 2025, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 23.860 z’ikawa idakaranze, rwinjiza miliyoni 148,6 z’amadolari ya Amerika, avuye kuri miliyoni 89,8 z’amadolari yari yinjijwe mu 2024. Ni izamuka rya 65%, rikaba ari ryo ryinjije amafaranga menshi mu mateka y’ubucuruzi bw’ikawa y’u Rwanda mu mwaka umwe.
Iri zamuka ryaturutse ku kwiyongera kw’ingano y’ikawa yoherejwe mu mahanga, izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ndetse n’ishoramari ryakozwe mu kongera umusaruro no kwagura amasoko.
Abahinzi na bo bagize uruhare muri iri zamuka babyungukiyemo, kuko mu 2025 ikilo cy’ikawa y’ibitumbwe cyagurwaga impuzandengo ya 900 Frw, mu gihe igiciro fatizo cyari 600 Frw.
Mu minsi ishize Ikawa y’u Rwanda yongeye kwandika amateka ku isoko mpuzamahanga, nyuma y’uko ikiro kimwe cy’ikawa idasanzwe mu bwiza, cyagurishijwe amadolari 450, ahwanye na 670.000 Frw, mu cyamunara mpuzamahanga.
U Rwanda rwihaye intego yo kuzamura ikawa rwohereza mu mahanga ikagera kuri toni 32.000 mu 2029, ikazaba yinjiriza igihugu asaga miliyoni 192$.
Amasezerano na Singapore ni imwe mu nzira u Rwanda rukomeje gukoresha mu kwagura amasoko y’ikawa yarwo, kongera amafaranga rwinjiza no guteza imbere imibereho y’abayihinga.









