sangiza abandi

Abanyarwanda baryohewe n’umukino ‘Carte d’identité’ Atome yeberekeye i Kigali

sangiza abandi

Umukinnyi wa filime, umunyarwenya akaba n’umwanditsi w’ibitabo,Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome yerekanye umukino we witwa ‘Carte d’identité’, wibanda ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko urugendo rw’Igihugu mu bihe bikomeye cyanyuzemo n’uruhare rw’urubyiruko mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Uyu mukino werekanwe  ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, muri Kigali Convention Centre.

Madamu Jeannette Kagame ari mu bakurikiye uyu mukino umaze imyaka hafi 20 werekanwa mu bihugu bitandukanye hirya no hino.

Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome yavuze ko umukino yise ‘Carte d’identité’, yawuteguye agendeye ku buhamya bw’amateka ye bwite ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Mbere yo kwerekana ‘Carte d’identité’, Ntarindwa Diogène yasogongeje abitabiriye iki gikorwa, umushinga yatangiye gukoraho w’umukino ugaruka by’umwihariko ku rugamba rwo kubohora Igihugu. Ni igikorwa yise “Legacy Project; Igitaramo cy’Inkotanyi”, azamurikira Abanyarwanda mu mwaka wa 2027.

Abakurikiye umukino ‘Carte d’identité’ basogongejwe by’umwihariko kuri ‘sound track’, igizwe n’indirimbo ndetse n’injyana ziri mu zaranze urugamba rwo kubohora Igihugu.

‘Carte d’identité’ ni umukino ushingiye ku mateka, ugaragaza ibihe bitandukanye u Rwanda rwanyuzemo, unagaruka ku ruhare rw’abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, mu rugendo rwo kubohora Igihugu.

Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, wahimbye uyu mukino, ni umwe mu bahanzi bakoresha urwenya, ikinamico n’ubundi buryo bw’ubuhanzi mu gutanga ubutumwa.

Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome yerekanye umukino we witwa ‘Carte d’identité’
Madamu Jeannette Kagame ari mu bakurikiye umukino wa Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome yise ‘Carte d’identité’
Abanyarwanda baryohewe n’umukino ‘Carte d’identité’ Atome yeberekeye i Kigali

Photos:

[fluentform id="3"]