Abasirikare 333 barimo abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) barangije amahugurwa y’amezi atatu mu myuga n’ubumenyingiro, yatangiwe mu Ishuri ry’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) rya Huye.
Aya mahugurwa yari agamije guha abayitabiriye ubumenyi ngiro mu bijyanye n’imyuga itandukanye , hagamijwe kongera ubushobozi bwabo mu kazi no kurushaho kunoza imitangire ya serivisi mu nshingano za gisirikare.
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi witabiriwe na Brig Gen Louis Kanobayire, Umuyobozi ushinzwe Amahugurwa ya Gisirikare n’Uburezi mu Ngabo z’u Rwanda, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Hari kandi Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, Ishuri Rikuru rya Huye, Lt Col Dr Bernabe Twabagira, hamwe n’abakozi b’iryo shuri.
Brig Gen Kanobayire yashimiye abasoje aya mahugurwa, ashimangira akamaro k’ubumenyi ngiro mu kongerera ubushobozi abasirikare. Yagaragaje ko ubumenyi bungutse buzabafasha kurushaho kunoza inshingano zabo, kwiteza imbere binyuze mu bikorwa bibyara umusaruro, kwigira no kuzamura imibereho yabo nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Yashishikarije abasoje amahugurwa gushyira mu bikorwa ubumenyi n’ubushobozi bungutse, gukorana umwete no gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’Ingabo z’u Rwanda.
Lt Col Dr Bernabe Twabagira, Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, Ishuri Rikuru rya Huye, yashimiye abarangije amahugurwa ku bw’ubwitange n’umuhate bagaragaje mu gihe cyose bamaze mu mahugurwa. Yabasabye gukoresha ubumenyi bungutse mu gukorera Ingabo z’u Rwanda n’igihugu muri rusange, barangwa n’ubunyamwuga, icyubahiro no gukorera hamwe.
Lt Col Murenzi Rugeruza, wavuze mu izina ry’abasoje amahugurwa, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwabahaye amahirwe yo kwitabira aya mahugurwa. Yavuze ko bazakoresha ubumenyi bungutse mu gukomeza guteza imbere RDF no kugira uruhare mu iterambere rusange ry’igihugu.
Aya mahugurwa y’amezi atatu agaragaza ubushake bw’Ingabo z’u Rwanda bwo gukomeza kongerera abasirikare ubushobozi n’ubumenyi bijyanye n’akazi kabo, kugira ngo bagire ubumenyi ngiro buzabafasha gutanga umusanzu ufatika mu iterambere ry’umuryango nyarwanda, haba mu gihe bakiri mu gisirikare ndetse na nyuma yo kukivamo.










