sangiza abandi

Joseph Hakuzwumuremyi yatowe nk’umunyamakuru w’umwaka wa 2026

sangiza abandi

Joseph Hakuzwumuremyi ukorera Ikinyamakuru Umuryango, yahembwe nk’Umunyamakuru w’Umwaka wa 2026, mu bihembo by’abanyamakuru b’indashyikirwa (DJA). Hakuzwumuremyi yashyikirijwe sheki ya miliyoni 7 Frw nk’igihembo cyo kumushimira.

Ibi bihembo bitangwa buri mwaka, byatanzwe ku nhsuro ya 13 kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ugushyingo 2026.

Joseph Hakuzwumuremyi wegukanye iki gihembo, ni Umuyobozi w’ikinyamakuru cyandika kuri interineti cya Umuryango.rw, akaba n’umusesenguzi w’inkuru cyane cyanze izishingiye kuri Politiki n’Umutekano.

Ibrori byo gutanga ibi bihembo, byabimburiwe n’ibyo kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Amakuru, byateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC, Urwego rw’u Rwanda rw’Imiyoborere, RGB, na Pan African Movement (PAM).

Uretse Hakuzwumuremyi, hanahembwe abanyamakuru batandukanye mu byiciro binyuranye, aho Bakubwiruryumve Jean Bosco wa Radiyo Ishingiro yegukanye igihembo cy’inkuru yahize izindi mu mwaka wa 2026.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru ndetse n’ibiganiro bya siporo ni Dufitumukiza Chalom wo kuri Radio Salus.

Mu cyiciro cy’inkuru nziza yakozwe n’umugore ni Uwitonze Providence Shadia ukorera RBA.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku bikorwa by’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi ni Emmanuel Ntirenganya wa The NewTimes.

Umunyamakuru zivuga ku burenganzira bw’abafite ubumuga no kutabaheza ni Umuhoza Honore wa Flash Tv.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku butabera ni Kazungire Merci Dieu ukorera Radio Salus.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru ndende za Radio na Televiziyo ni Bakubwiruryumve Jean Bosco wa Radio Ishingiro.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru nziza zikoresha ibisobanuro byibanda ku mibare ni Imaniriho Gabriel wa Isango Star.

Mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku guteza imbere isuku n’isukura ni Nkurunziza Michel wa The NewTimes.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zishingiye ku bukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu ni Jean Paul Ndagijimana wa RBA ishami rya Huye.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku buringanire n’ubwuzuzanye ni Nkurunziza Theoneste wa Izuba Tv.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana ni Umutoni Marie Jeanne wa Kigali Today.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’uwakoze ikiganiro cy’umwaka ni Bizimana Desire wa Mama Urwagasabo.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku ruhare rw’umuganda no guteza imbere ubumwe n’imibanire ni Ruti Steven wa RBA mu Ishami rya Nyagatare.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zijyanye n’ubukangurambaga no kwigira no kurandura ubukene ni Jean Paul Hakizimana wa IGIHE.

Umunyamakuru mu cyiciro cy’inkuru zijyanye no gusaba serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga ni Mukanyandwi Marie Louise wa Ubumwe.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zijyanye no kwishakamo ubushobozi mu bikorwa by’iterambere ni Mbonimpa Nepomuscene wa Radio Isangano.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku mitangire ya serivisi ni Rosine Ntawurikura wa Radio Salus.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku bucuruzi n’ubukungu ni David Ndagijimana wa Radio Ishingiro.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku bukungu ni Nzabihimana Pascal wa Radio Salus

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku bidukikije  n’imihindangurikire y’ikirere ni Hasingizwimana Gratien wa Sound of Africa.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bitangiza ibidukikije ni Charles Nyandwi wa The New Times.

Umunyamakuru watsinze mu cyiciro cy’inkuru zahize izindi ni Bakubwiruryumve Jean Bosco wa Radio Shingiro.

Joseph Hakuzwumuremyi yatowe nk’umunyamakuru w’umwaka wa 2026

Photos:

[fluentform id="3"]