Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, cyatangije igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba cya 2026/27, kizasiga mu gihugu hose hatewe ibiti miliyoni 100.
Iki gihembwe cyatangijwe kuri yu wa Gatandatu tariki 7 Ugushyingo 2026, gitangirizwa kuri site ya Nyabigugu, Akagari ka Murinja, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ahatewe ibiti birenga 2,000 byatewe ku buso bwa hegitari 8.
Ibiti byatewe birimo umuhumuro, umusave, umufu, umugote, Jakaranda na Delonix regia.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Madamu Urujeni Martine, yashimiye abaturage bitabiriye iki gikorwa, abasaba gukomeza gutera ibiti aho batuye, by’umwihariko ibiti by’imbuto ziribwa.
Yasabye kandi ibigo by’amashuri kugira uruhare rugaragara muri iyi gahunda.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Fidèle Bingwa, yasabye abaturage kubungabunga ibiti byatewe no kubirinda kwangirika kugira ngo bikure neza kandi bizagirire akamaro n’ibisekuza by’ejo hazaza.
Igihembwe cyo gutera ibiit n’amashyamba cya 2026/27,gifite insanganyamatsiko igira iti: “Igiti cyanjye, Umurage wanjye”, igamije gushishikariza buri muturarwanda kugira uruhare mu kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage.
Cyateguwe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwa byo kurengera ibidukikije, urusobe rw’ibinyabuzima no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, aho u Rwanda rufite intego yo kongera ubuso buteweho ibiti n’amashyamba.
Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, hazaterwa ibiti birenga miliyoni 100 mu gihugu hose.
Bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri iki gihembwe, harimo gutera ibiti n’amashyamba asarurwa; gutera ibiti bivangwa n’imyaka hagamijwe kurwanya isuri no kongera umusaruro; gutera ibiti by’imbuto ziribwa hagamijwe kunoza imirire mu muryango; no gukangurira abaturage kubungabunga ibiti byatewe, binyuze mu bukangurambaga n’amahugurwa.











