sangiza abandi

Olimpike: Umunyarwandakazi yageze ku mukino wa nyuma mu gusiganwa ku maguru

sangiza abandi

Umunyarwandakazi Abizera Sonia Eli-Elohe yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma mu isiganwa rya metero 400 ku maguru mu Mikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026, nyuma yo kwitwara neza muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa.

Abizera yabonye iyi tike ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ubwo yasozaga isiganwa ku mwanya wa gatanu, akoresheje amasegonda 57 n’ibice 29.

Iki gihe yakoresheje yagabanyijeho isegonda 1 n’ibice 4 ku gahigo ke bwite yari asanganywe k’amasegonda 58 n’ibice 33, bigaragaza intambwe yateye mu mikino iri kubera muri Sénégal.

Uyu mukinnyi azahatanira umudali ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, saa 18:50 ku isaha y’i Kigali, kuri Complexe Iba Mar Diop.

Abizera ni umwe mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda muri iyi mikino ihuza urubyiruko rwo hirya no hino ku Isi, ikaba iri kubera i Dakar muri Sénégal.

Abizera Sonia Eli-Elohe yageze ku mukino wa nyuma mu gusiganwa muri metero 400 mu mikino Olempike iri kubera i Dakar
Abizera Sonia Eli-Elohe azahatanira umudali ku mukino wa nyuma mu gusiganwa muri metero 400
Abizera Sonia Eli-Elohe yagabanyije ibihe asanzwe akoresha

Photos:

[fluentform id="3"]