sangiza abandi

Mimi yasezeranyije abakunzi ba Meddy indirimbo nshya mbere y’uko umwaka urangira

sangiza abandi

Umugore w’umuhanzi Meddy, Mimi, yahaye icyizere abakunzi b’uyu muhanzi bamaze igihe bategereje indirimbo nshya, nyuma yo kubizeza ko hari iyo agiye kubagezaho mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira.

Ibi byabaye nyuma y’uko Mimi asangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bushimira Imana ku bw’ibyiza yabakoreye, anagaragaza ko yishimira urugendo rw’ubuzima ahuriyemo n’umugabo we.

Muri ubwo butumwa, Mimi yavuze ko uko umwaka ugenda usatira ku musozo, arushaho gushimira Imana yamubaye hafi mu bihe bitandukanye, yaba ibikomeye ndetse n’ibyishimo.

Yagize ati: “Uko umwaka ugenda usatira ku musozo, nshimira Imana ku bw’ubudahemuka bwayo. Mu bihe byose bikomeye twanyuzemo, yakomeje kutuba hafi no kuduha imbaraga zo kubitsinda.”

Yakomeje gushimira Meddy, amugaragaza nk’umugabo umuba hafi, umuha icyizere n’imbaraga, ndetse ukamufasha guhangana n’ibihe bikomeye.

Ni ubutumwa bwakururiye Mimi ibitekerezo bitandukanye by’abakunzi ba Meddy, bamwe muri bo bahita baboneraho kumusaba ko umugabo we yabaha indirimbo nshya mbere y’uko umwaka urangira.

Umwe mu bafana yagize ati: “Mureke byibura asohore indirimbo imwe mbere y’uko umwaka urangira.”

Mimi yahise amusubiza mu magambo yatanze icyizere ku bakunzi b’uyu muhanzi, agira ati: “Iraza vuba, ndabibasezeranyije!”

Iryo sezerano ryishimiwe n’abakunzi ba Meddy, bamaze igihe bategereje kumva ibihangano bishya bye, cyane ko batagiye bahwema kugaragaza ko bamukumbuye mu muziki.

Meddy ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite abakunzi benshi mu Rwanda no hanze yarwo.

Nyuma y’imyaka yari amaze akora umuziki usanzwe, Meddy yahinduye icyerekezo yinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho yakomeje gukoresha impano ye mu bihangano bifite ubutumwa bw’iyobokamana.

Nubwo Mimi atatangaje igihe nyacyo indirimbo nshya izasohokera cyangwa ngo agaragaze ibiyerekeyeho, amagambo ye yahaye icyizere abakunzi ba Meddy ko bashobora kongera kumva igihangano gishya cy’uyu muhanzi mbere y’uko 2026 irangira.

Mimi yasezeranyije abakunzi ba Meddy indirimbo nshya mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira

Photos:

[fluentform id="3"]