sangiza abandi

Pelosi yasuye Ambasade y’u Rwanda muri Amerika

sangiza abandi

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, na mugenzi we wa Espagne, Ángeles Moreno Bau, bakiriye Nancy Pelosi wahoze ayobora Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, umutwe w’Abadepite.

Uyu muhango wabaye ku mugoroba wo ku wa 9 Ugushyingo 2026, witabirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Usta Kaitesi.

Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yatangaje ko iki gikorwa cyari kigamije guha agaciro uruhare rw’abagore mu buyobozi bwa politiki no kurushaho gushimangira umubano w’u Rwanda, Espagne na Amerika.

Nancy Pelosi ni we mugore wa mbere wabaye Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri Leta Zunze Ubumwe za  Amerika, inshingano yatangiye mu 2007, aho yongeye kuyobora uwo mutwe hagati ya 2019 na 2023.

Mu 2024, yahawe umudali wa Presidential Medal of Freedom, uhabwa abantu bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Amerika.

Ambasaderi Mukantabana na Usta Kaitesi bakiriye Nancy Pelosi wabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika

Photos:

[fluentform id="3"]