sangiza abandi

Olivia: Filime nshya igaruka ku buhemu bushingiye ku mitungo mu muryango

sangiza abandi

Umukinnyi wa filime akaba n’umutunganyamashusho, Louis Udahemuka, ari gutegura gushyira hanze filime nshya yise ‘Olivia’, igaruka ku nkuru y’umukobwa uhemukirwa n’abo mu muryango we bashaka kumwambura umutungo yasigiwe n’ababyeyi.

Iyi filime imara isaha imwe n’igice, yakozwe na Louis Udahemuka binyuze muri kompanyi ye ya Cine 24, ku bufatanye na Zacu Entertainment. Biteganyijwe ko izasohoka mu 2027, ikazajya inyura kuri Zacu TV.

Inkuru yayo yibanda kuri Olivia, umukobwa usigarana umutungo w’iwabo, ariko bamwe mu bo mu muryango we bakawugira nyirabayazana w’amakimbirane, kugeza ubwo bacura umugambi wo kumwica kugira ngo bawigarurire.

Mu mugambi wabo, bashaka umuntu wo kwica Olivia. Icyakora, ibintu bihindura icyerekezo ubwo uwo bahaye ako kazi atangiye gukundana na we, agafata icyemezo cyo kumenya abihishe inyuma y’umugambi wo kumwambura ubuzima.

Mu kiganiro yagiranye na Umunota, Louis Udahemuka yavuze ko nubwo ubuhemu n’amakimbirane ashingiye ku mutungo wo mu muryango ari byo shingiro ry’inkuru, iyi filime ikubiyemo n’izindi nsanganyamatsiko zigaruka ku buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: “Ibibazo byo mu muryango bigaragaramo, ariko si byo byonyine iyi filime ivugaho. Abakinnyi bayigaragaramo bafite ubutumwa butandukanye bitewe n’ibihe banyuramo. Harimo urukundo, ubuhemu bushingiye ku gushaka kwiba undi umutungo, ndetse n’umuntu udashobora gufata icyemezo gihamye, aho uyu munsi avuga oya ejo akavuga yego. Hari n’uwibwira ko kuba afite amafaranga bivuze ko ashobora kugira byose.”

Yakomeje avuga ko buri mukinnyi afite imyitwarire n’uruhare byihariye, ku buryo abayireba bazabona amasomo atandukanye ajyanye n’imyitwarire, urukundo, ubusumbane n’imyanzuro abantu bafata mu buzima.

‘Olivia’ ni filime ya mbere Louis Udahemuka ayoboye nk’umushinga we bwite. Asanzwe azwi mu ruganda rwa sinema nyarwanda mu bijyanye no kuyobora amashusho no kuyatunganya.

Yavuze ko iyi filime ikiri mu cyiciro cyo gutunganywa, ariko ko biteganyijwe ko imirimo izarangira mu mpera za 2026, igashyirwa hanze mu mwaka ukurikiraho. Yanagaragaje ko hari gahunda yo kuyimurikira Abanyarwanda mu gikorwa cyihariye, mbere y’uko itangira kunyuzwa kuri Zacu TV.

Iyi filime igaragaramo abakinnyi batandukanye basanzwe bazwi muri sinema nyarwanda, barimo Sandra Ishimwe wamenyekanye nka Nadia muri ‘City Maid’ ndetse na Mama Nicky, Mukasekuru Hadija wamenyekanye nka Fabiola muri ‘Amarira y’Urukundo’, Ganza Prince wagaragaye muri filime zirimo ‘Incubation’ na Umuhoza Sandrine wamenyekanye nka Sasa muri ‘Papa Sava’.

Harimo kandi Habiyakare Muniru wamenyekanye muri filime ‘Rugamba’.

Filime nyarwanda nshya yitwa ‘Olivia’, yakozwe inanatunganywa na Louis Udahemuka

Photos:

[fluentform id="3"]