sangiza abandi

Ibiciro ku isoko byazamutseho 19,5% mu Ukwakira

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi mu mijyi y’u Rwanda byazamutseho 19,5% mu Ukwakira 2026, bivuye kuri 17,2% byari byagezweho muri Nzeri 2026, ugereranyije n’amezi nk’ayo mu 2025.

Mu myaka itanu ishize, iki ni cyo gipimo kiri hejuru kuko ikindi gihe cyari hejuri ni muri Nzeri 2023 ubwo byari kuri 18,4%.

Iyi mibare igaragaza ko izamuka ry’ibiciro rikomeje kwihuta, aho mu kwezi kumwe ryiyongereyeho amanota 2,3 ku ijana.

Raporo ya NISR igaragaza ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 28,9%. Ibiciro by’ubwikorezi byiyongereyeho 22,4%, iby’amafunguro n’amacumbi bizamukaho 20,6%, mu gihe iby’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 14,2%.

Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 3,3%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 7,8%.

NISR kandi yagaragaje ko ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 11,5% mu mwaka umwe.

Mu cyaro, ibiciro byazamutseho 31,3% mu Ukwakira 2026, bivuye kuri 22% muri Nzeri, bigaragaza ko izamuka ryabaye ryinshi kurusha iryagaragaye mu mijyi.

Photos:

[fluentform id="3"]