sangiza abandi

RP igiye gutangiza amasomo yo gukanika indege

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru wa Politekiniki y’u Rwanda (RP), Dr. Sylvie Mucyo, yatangaje ko iri shuri riteganya gutangiza amasomo yo gukanika indege, kuva muri Nzeri 2027.

Yabitangaje ku wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2026, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru basuye iri shuri.

Yavuze ko hari abazigisha ayo masomo babyize hanze y’u Rwanda, ndetse hakaba hazanifashishwa abanyamahanga kugirango banahugure abanyarwanda benshi.

Ati “Hari porogramu nshya dutangiza tudafite abantu benshi b’abanyarwanda babyize. Icyo gihe dutangirana n’inzobere dukuye hanze y’u Rwanda bakaza bakigisha ariko turi gutegura n’abanyarwanda bazaza bakigisha.”

Ibijyanye no gukanika indenge, bizaza byiyongera ku masomo ajyanye n’imicungire y’indege n’ibibuga byazo yatangijwe muri Werurwe 2026 muri Politekiniki y’u Rwanda.

Gutangiza aya masomo, bitangajwe mu gihe mu mwaka ushize wa 2025, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yari yavuze ko hari gutekerezwa uburyo hatangizwa amasomo yo gutwara indege no kuzikanika kugira ngo Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera nicyuzura abakozi bo kwita ku ndege nyinshi zizaba zigikoresha bazabe bahari.

Ibi Minisitiri Nsengimana yabibwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku wa 18 Gashyantare 2025, ashimangira uburyo integanyanyigisho y’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro igenda ivugururwa ikajyanishwa n’igihe, iijyanishwa n’icyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye.

Ati “Hari n’izindi porogaramu turimo kureba (ubu ntabwo zirajyaho) ariko turabona ko zizakenerwa mu minsi iri imbere iyo ni ugushyiraho A1 (Advanced Diploma) mu gukora indege (Aircraft Maintance) ibi bikaba bijyanye n’ikibuga cy’indege turimo gutegura hariya [mu Bugesera] tubona ko hazaba hari indege nyinshi zizaba zihaza, ubu bumenyi bukazaba bukenewe.”

Umuyobozi Mukuru wa Politekiniki y’u Rwanda (RP), Dr. Sylvie Mucyo, yatangaje ko iri shuri riteganya gutangiza amasomo yo gukanika indege,

Photos:

[fluentform id="3"]