Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko u Rwanda rwinjije miliyoni 11,7$ avuye mu bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi rwohereje mu mahanga hagati ya tariki ya 2 n’iya 6 Ugushyingo 2026.
Imibare ya NAEB igaragaza ko muri icyo cyumweru u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 10.002 z’ibicuruzwa bitandukanye, zinjiza miliyoni 11,7$.
Ikawa ni yo iza ku isonga, aho toni 780 zayo zoherejwe hanze zinjije amadolari 5.212.152, angana na 44,5% by’amafaranga yose yavuye muri ibyo bicuruzwa.
Icyayi cyaje ku mwanya wa kabiri mu bicuruzwa byinjije menshi, aho toni 479 zacyo zinjije amadolari 1.365.365. Ikawa n’icyayi byombi byinjije asaga miliyoni 6,5 z’amadolari, angana na 56,2% by’amafaranga yose u Rwanda rwinjije muri icyo cyumweru.
Ibindi bicuruzwa bitandukanye ni byo byakurikiyeho, aho toni 7.675 zoherejwe mu mahanga zinjije amadolari 3.660.369. Bimwe mu bihugu byagejejwemo ibi bicuruzwa birimo Bangladesh, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Amerika n’ibihugu bitandukanye bya Afurika.
Ibikomoka ku matungo na byo byagize uruhare muri ayo mafaranga, aho toni 265 zoherejwe mu Bufaransa no mu bindi bihugu bya Afurika zinjije amadolari 525.673.
Mu cyiciro cy’imboga, imbuto n’indabo, imbuto ni zo zinjije amafaranga menshi. Toni 470 zazo zoherejwe mu mahanga zinjiza amadolari 453.358. Amasoko yazo arimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Amerika, u Bwongereza, u Budage n’ibihugu bya Afurika.
Imboga na zo zinjije amadolari 430.449 avuye muri toni 323 zoherejwe mu Bwongereza, u Bufaransa, u Bushinwa, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ahandi muri Afurika.
Indabo ni zo zinjije make muri iki cyiciro, aho toni 10 zoherejwe mu Buholandi, u Bwongereza no mu bihugu bya Afurika zinjije amadolari 54.893.
Muri rusange, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 938.700 avuye muri toni 803 zoherejwe ku masoko mpuzamahanga.
Iyi mibare igaragaza uruhare rukomeye rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu kwinjiriza igihugu amadovize, by’umwihariko ikawa n’icyayi bikomeje kuba bimwe mu bicuruzwa by’ingenzi u Rwanda rwohereza ku masoko mpuzamahanga.








