sangiza abandi

Perezida Kagame ategerejwe mu bwami bwa Cambodge

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame azagirira uruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Cambodge ku wa 13 Ugushyingo 2026, aho azanitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi  rw’Igifaransa (Francophonie), izabera muri icyo gihugu.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Cambodge, ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2026, rivuga ko uru ruzinduko ruzaba ku butumire bw’Umwami wa Cambodia, Norodom Sihamoni.

Mu ruzinduko rwe, Perezida Kagame azakirwa n’Umwami Norodom Sihamoni mu ngoro y’Umwami, aho bazagirana ibiganiro.

Azanagirana ibiganiro bitandukanye n’abayobozi bakuru ba Cambodia barimo Perezida wa Sena, Hun Sen; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Khuon Sudary; na Minisitiri w’Intebe, Hun Manet.

Ibiganiro byabo bizibanda ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Biteganyijwe kandi ko muri uru ruzinduko ibihugu byombi bizasinyana amasezerano n’izindi nyandiko z’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Cambodia ivuga ko ayo masezerano azongera imbaraga mu mubano w’ubukungu n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, ndetse agafungura andi mahirwe y’ubufatanye bugamije inyungu z’impande zombi.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ruje mu gihe Cambodia yitegura kwakira Inama ya 20 ya Francophonie, ihuza ibihugu n’imiryango bikoresha Igifaransa, izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye.

Iyi nama kandi niyo izaberamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa OIF aho u Rwanda rufite Louise Mushikiwabo nk’umukandida usanzwe uri no muri izi nshingano kuva mu 2019.

Mushikiwabo azaba ahanganye n’abandi bakandida batatu barimo Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.

Perezida Kagame ategerejwe mu bwami bwa Cambodia mu ruzinduko rw’akazi
Mu bwami bwa Cambodia niho hazabera inama ya OIF
Phnom penh muri cambogia

Photos:

[fluentform id="3"]