sangiza abandi

Burera: Abagabo 30 bafatanywe litiro 700 za kanyanga n’ibiro 30 by’urumogi

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yafashe abagabo 30 bakekwaho kugira uruhare mu gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu Karere ka Burera, hafatwa litiro zisaga 700 za kanyanga n’ibiro 30 by’urumogi.

Aba bantu bafashwe mu mukwabu wabaye mu ijoro ryo ku wa 12 Ugushyingo 2026, mu Mirenge ya Gatebe na Kivuye, ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego, hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Polisi yavuze ko bamwe bafatanywe ibiyobyabwenge bari batwaye, mu gihe abandi bakekwaho kubashakira inzira, kubafasha kubikwirakwiza no kubakingira ikibaba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko Polisi izakomeza ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, ariko ababyishoramo bakabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Yagize ati: “Tuzakomeza kwigisha abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge ndetse tunabashishikarize kubigendera kure, ariko abazinangira bazajya bafatwa bakurikiranywe.”

Yakomeje asaba abaturage kubyirinda, kuko bigira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha, bigwingiza kandi bikabangamira umutekano n’ituze rusange.

Polisi y’u Rwanda na yo yongeye kuburira abishora mu bikorwa byo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko batazihanganirwa, ishimangira ko ibikorwa byo kubirwanya bikomeje gukazwa.

Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe mu Karere ka Burera kugira ngo bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.

Abagabo 30 bafatanywe litiro 700 za kanyanga n’ibiro 30 by’urumogi

Photos:

[fluentform id="3"]