Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko abagabo bakunze kurusha abagore uburebure, ariko iri tandukaniro rigenda rihinduka bitewe n’igihugu, imiterere y’uturemangingo ndangasano, imirire n’imibereho y’abaturage. Mu Rwanda, abagabo barusha abagore uburebure bwa santimetero umunani ku mpuzandengo, mu gihe ku rwego rw’Isi iri tandukaniro riri hagati ya santimetero 12-13.
Raporo y’ubushakashatsi ku bintu bishobora guteza indwara zitandura mu Rwanda (STEPS Survey 2022), yakozwe na Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, igaragaza ko abagabo bo mu Rwanda bafite impuzandengo y’uburebure bwa santimetero 167, mu gihe abagore ari santimetero 159.
Ibi bivuze ko abagabo barusha abagore uburebure bwa santimetero umunani. Iyi mibare yakusanyijwe mu bantu bakuru bafite imyaka iri hagati ya 18 na 69.
Ku rwego rw’Isi, ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abashakashatsi ryitwa NCD Risk Factor Collaboration (NCD-RisC), bugasohoka mu kinyamakuru cya siyansi eLife mu 2016, bugaragaza ko impuzandengo y’uburebure bw’abagabo bavukiye mu 1996 ari santimetero 171,2, mu gihe abagore ari 159,4.
Ubushakashatsi bwa NCD-RisC bugaragaza ko u Buholandi buza ku mwanya wa mbere mu kugira abagabo barebare ku Isi, bafite impuzandengo y’uburebure bwa santimetero 182,5, hagakurikiraho u Bubiligi bufite 181,7, Estonia ifite 181,6 na Denmark ifite 181,4, inganya na Latvia.
Ku mwanya wa gatandatu hari Bosnia na Herzegovina ifite impuzandengo ya santimetero 180,9, igakurikirwa na Croatia ifite 180,8, Serbia ifite 180,6, Iceland ifite 180,5, mu gihe Repubulika ya Czech iza ku mwanya wa 10 n’impuzandengo ya santimetero 180,1.
Mu bagore, Latvia iza ku mwanya wa mbere n’impuzandengo y’uburebure bwa santimetero 169,8. U Buholandi na Estonia bikurikiraho bifite santimetero 168,7 buri gihugu, bigakurikirwa na Repubulika ya Czech ifite 168,5.
Serbia iza ku mwanya wa gatanu n’impuzandengo ya santimetero 167,7, Slovakia ikagira 167,5, Denmark ikagira 167,2. Lithuania iza ku mwanya wa munani ifite santimetero 166,6, igakurikirwa na Ukraine na Belarus bifite santimetero 166,3 buri gihugu.
Impamvu abagabo bakunze kurusha abagore uburebure
Abashakashatsi bagaragaza ko imwe mu mpamvu zikomeye ari itandukaniro mu mikurire y’umubiri mu gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi.
Abakobwa bakunze gutangira ubwangavu mbere y’abahungu, bigatuma amagufwa yabo atangira guhagarika gukura mbere. Ibi biterwa ahanini n’imisemburo, irimo estrogen, igira uruhare mu gufunga uduce tw’amagufwa dutuma akomeza kwiyongera mu burebure.
Ku bahungu, igihe cy’ubwangavu gitangira nyuma, bigatuma bagira igihe kirekire cyo gukura. Umusemburo wa testosterone na wo ugira uruhare muri iyi mikurire.
Ibi bituma abakobwa bahagarara gukura bafite imyaka iri hagati ya 14 na 16, mu gihe abahungu bakomeza gukura kugeza ku myaka 18 cyangwa 20 babifashijwemo na Testosterone.
Ubushakashatsi bwa PNAS bwerekanye ko akaremangingo ka SHOX gashinzwe gukuza amagufwa gakora cyane ku mugabo (ufite karomozome XY) kurusha ku mugore (ufite XX). Kuba imwe muri karomozome ebyiri za X ku mugore iba idakora neza (X-inactivation) bituma abagabo babona imbaraga nyinshi z’ako karemangingo, ibi bikaba byihariye 22.6% by’ikinyuranyo cyose cy’uburebure hagati y’ibitsina byombi.
Nubwo imiterere y’uturemangingo ndangasano igira uruhare mu kugena uburebure bw’umuntu, imirire myiza, ubuzima bw’umwana kuva akiri mu nda, kurindwa indwara no kubona ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri na byo bigira uruhare rukomeye.








