sangiza abandi

Mushikiwabo yanenze RDC ku gitutu ishyira kuri OIF mbere y’amatora 

sangiza abandi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yanenze icyemezo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyo kuvuga ko ishobora kuva muri uyu muryango aramutse yongeye gutorerwa kuyobora indi manda, mu gihe amatora y’ubuyobozi bwa OIF yegereje.

Mushikiwabo yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru i Phnom Penh muri Cambodia, ahateraniye ibikorwa bijyanye n’inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Igifaransa (Sommet de la Francophonie).

Yavuze ko bitumvikana kubona igihugu kinini kandi gifite abaturage benshi nka RDC gikoresha uburyo bwo gutangaza ko kizava mu muryango mu rwego rwo kugaragaza kutishimira ibyavuye mu matora y’ubuyobozi bwawo.

Yagize ati: “Byantangaza kubona igihugu gikomeye gifite n’abaturage benshi nka Congo gikoresha ubwo buryo bw’igitutu cyangwa kwinuba.”

Aya matora azaba ku wa 16 Ugushyingo 2026, mu nama ya 20 ya OIF izabera i Phnom Penh muri Cambodia kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo. Abakandida bane ni Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, Juliana Amato Lumumba wa RDC, Coumba Bâ wa Mauritania na Dacian Cioloș wo muri Romania. 

Mushikiwabo amaze kuyobora OIF kuva muri Mutarama 2019, nyuma yo gutorerwa bwa mbere mu 2018, akongera gutorerwa indi manda mu 2022. Arashaka kongera kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka ine, kuva mu 2027 kugeza mu 2030. 

Mu gihe Mushikiwabo arimo gushaka manda ya gatatu, RDC yashyize imbere umukandida wayo, Juliana Amato Lumumba, umukobwa wa Patrice Emery Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo nyuma yo kubona ubwigenge.

Abandi bakandida bahanganye na Mushikiwabo ni Coumba Bâ wo muri Mauritania na Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania. 

Iri rushanwa ryatangiye kugira indi sura nyuma y’uko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, agaragaje ko igihugu cye gishobora kuva muri OIF mu gihe Mushikiwabo yaba yongeye gutorerwa kuyiyobora.

Ku wa 11 Ugushyingo 2026, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, Patrick Muyaya, yabwiye Radio France Internationale (RFI) ko kongera gutora Mushikiwabo bidahuye n’indangagaciro igihugu cye kigenderaho, zirimo ubufatanye hagati y’ibihugu, kubaha ubusugire bwabyo na demokarasi.

Iri hangana riri mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC ukomeje kuzamo agatotsi kubera umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo. Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa AFC/M23, mu gihe u Rwanda rwamagana ibyo birego, rugashinja ubuyobozi bwa RDC gukorana na FDLR, umutwe urimo bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo, ishingiye ku bunararibonye afite n’ibyo yagejeje kuri uyu muryango mu gihe amaze awuyobora.

OIF ihuza ibihugu na za Guverinoma 90 bifitanye isano n’ururimi rw’Igifaransa, ariko mu matora y’Umunyamabanga Mukuru, amajwi atangwa n’ibihugu 53 bifite ubunyamuryango busesuye. 

Amatora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026 ni yo azagaragaza uzayobora uyu muryango muri manda ya 2027-2030, mu gihe kuba RDC yakura ubunyamuryango bwayo muri OIF byaba ari indi ngaruka ikomeye ishobora gukurikira ibyavuye muri aya matora.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yageze i Phnom Penh muri Cambodia

Photos:

[fluentform id="3"]