Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye inzibutso ebyiri zifite amateka akomeye kuri Cambodge, zirimo Urwibutso rw’Ubwigenge n’urwubatswe mu rwego rwo guha icyubahiro Umwami Norodom Sihanouk wafashije iki gihugu kubona ubwigenge.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, i Phnom Penh, mu ruzinduko Perezida Kagame na Madamu we bari kugirira muri iki gihugu cyo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya.
Urwibutso rw’Ubwigenge (Independence Monument) rwubatswe mu 1958, mu rwego rwo kwizihiza ubwigenge Cambodge yabonye ku wa 9 Ugushyingo 1953, nyuma y’imyaka myinshi yari imaze ikolonijwe n’u Bufaransa.
Iyi nyubako ifite metero 20 z’uburebure, yubatswe mu buryo bugaragaza imiterere y’ubwubatsi gakondo bwa Khmer, ishingiye ku rusengero rwa Angkor. Ni hamwe mu hantu h’ingenzi igihugu gikoresha mu kwizihiza umunsi w’ubwigenge no guha icyubahiro abawugizemo uruhare.
Perezida Kagame na Madamu we banasuye urwibutso rwa Norodom Sihanouk, uzwi nka ‘King-Father’, kubera uruhare yagize mu rugamba rwo guharanira ubwigenge bwa Cambodge.
Norodom Sihanouk yabaye Umwami wa Cambodge mu 1941, ayobora urugamba rwo kubona ubwigenge kugeza iki gihugu kibubonye mu 1953. Nyuma yaho yakomeje kugira uruhare rukomeye mu miyoborere y’iki gihugu, aza kongera kuba Umwami kuva mu 1993 kugeza mu 2004, ubwo yakuraga ingoma.
Yatanze ku wa 15 Ukwakira 2012, afite imyaka 90, i Beijing mu Bushinwa. Abaturage ba Cambodge bakomeje kumwibuka nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu mateka y’igihugu cyabo.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette bari kugirira muri Cambodge, rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.












