sangiza abandi

U Rwanda ntabwo ari Igihugu gihabwa amategeko n’ikindi uko cyaba gikize kose: Amb. Nduhungirehe

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko nta gihugu na kimwe, uko cyaba gikize cyangwa gikomeye kose, gifite uburenganzira bwo gutegeka u Rwanda uko rugomba gufata ibyemezo, cyane cyane mu bijyanye no guhatanira kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Yabigarutseho mu gihe u Rwanda rukomeje gutsimbarara kuri kandidatire ya Louise Mushikiwabo, uri guhatanira kuyobora OIF muri manda ya gatatu, mu gihe hari ibihugu byagiye bigaragaza ubushake bwo kumvikana ku mukandida umwe no gusaba ibindi gukuramo kandidatire zabyo.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Amb. Nduhungirehe yemeye ko u Rwanda rwasabwe gukuramo kandidatire yarwo, ariko ashimangira ko ubwo busabe butari bushingiye ku mategeko agenga OIF, kuko ibihugu byose biyigize bifite uburenganzira bungana.

Yagize ati: “Byarabaye ariko ntabwo bikurikije amategeko ya Francophonie. Mbere na mbere ndagira ngo mbabwire ko u Rwanda atari igihugu gihabwa amategeko n’ikindi uko cyaba gikize kose.”

Yasobanuye ko nta gihugu gifite ububasha bwo gutegeka ikindi cyatanze umukandida kumukuramo, ahubwo ko hakwiye kubaho ibiganiro bigamije kumvikana ku muntu uzayobora uyu muryango.

Ati: “Ikigomba gukorwa ni uko tugomba gushaka ubwumvikane, ni ko amategeko avuga. Nibidashoboka tuzajya mu matora.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko igitekerezo cy’uko igihugu kimwe cyafata icyemezo kigomba gukurikizwa n’ibindi mu bijyanye n’imiyoborere ya OIF cyari icy’igihe cyashize, ashimangira ko kuri ubu uyu muryango ufite amategeko asobanutse agomba kubahirizwa n’abanyamuryango bose.

Yibukije ibyabaye mu matora yo mu 2014

Mu gusobanura impamvu u Rwanda rudashyigikiye ko igihugu kimwe cyagenera ibindi umukandida bigomba gushyigikira, Nduhungirehe yatanze urugero rw’ibyabaye mu nama ya OIF yabereye i Dakar muri Sénégal mu 2014.

Yavuze ko muri iyo nama uwari Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, yazanye umukandida ashyigikiye, akamugira Umunyamabanga Mukuru wa OIF, nubwo hari ibihugu byo muri Afurika byari byatanze abandi bakandida batatu.

Yashimangiye ko ibyo bitagomba kuba uburyo OIF ikomeza gukoramo, kuko kuri ubu ifite amategeko asobanutse agenga uko Umunyamabanga Mukuru atoranywa.

Ibi bibaye mu gihe kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2026, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ikuye kandidatire ya Juliana Amato Lumumba wari uhanganye na Louise Mushikiwabo muri OIF, igashyigikira Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’amakuru yavugaga ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye Perezida Paul Kagame gukura kandidatire ya Louise Mushikiwabo, kugira ngo ashyigikire Dacian Cioloș.

U Rwanda rwanze ubwo busabe mu gihe Mushikiwabo na we yabwiye TV5MONDE ko azakomeza guhatanira uyu mwanya kugeza ku musozo.

Amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026, mu nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango, iri kubera i Phnom Penh muri Cambodge.

OIF igizwe n’ibihugu n’inzego za Leta 90, birimo abanyamuryango buzuye 53, abanyamuryango bafitanye umubano wihariye batanu n’indorerezi 32. Gusa uburenganzira bwo gutora bufitwe n’abanyamuryango buzuye 53.

Amategeko agenga aya matora ateganya ko habanza gushakishwa ubwumvikane ku mukandida, ariko igihe bidashobotse hakaba amatora, uwabonye amajwi menshi akaba ari we utsinda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda atari igihugu gihabwa amategeko n’ikindi uko cyaba gikize kose

Photos:

[fluentform id="3"]