Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, cyatangaje ko abahabwa ubuvuzi bw’indwara ya diabète mu Rwanda bikubye kabiri mu myaka irindwi ishize, bava ku 11,641 mu 2019 bagera ku 22,758 mu 2026.
RBC ivuga ko iri zamuka rifitanye isano n’ingamba zitandukanye zafashwe mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, guhugura abaforomo kugira ngo bashobore kwita ku barwayi ba diabète, kunoza uburyo bwo kugeza imiti ku bayikeneye no kwagura ubwishingizi bw’indwara, birimo n’ubuvuzi bwihariye.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’ibindi bihugu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Diabète, ku nsanganyamatsiko igira iti “Gufata ingamba hakiri kare mu guhangana na diabète.”
Uyu munsi wizihizwa hagamijwe gukangurira abantu kwirinda iyi ndwara, kuyisuzumisha hakiri kare no gushishikariza abayirwaye kwivuza kugira ngo birinde ingaruka zishobora guterwa na yo.
Nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe mu kwagura serivisi z’ubuvuzi bw’indwara ya diabète, RBC igaragaza ko hakiri ikibazo cy’abantu benshi bayirwaye ariko batabizi.
Imibare ya RBC igaragaza ko abantu 3 muri 4 bayirwaye (75%), baba batabizi kandi bashobora kuba bataragaragaza ibimenyetso
Ibi bishimangira akamaro ko kwisuzumisha kenshi, kuko umuntu ashobora kuba afite diabète ataragaragaza ibimenyetso bigaragara.
Diabète ni indwara irangwa n’ubwinshi bw’isukari mu maraso bitewe n’uko umubiri utabasha kuyikoresha neza. Iyo itavuwe cyangwa ngo igenzurwe uko bikwiye, ishobora kwangiza umutima, imiyoboro y’amaraso, amaso, impyiko n’imyakura, bikaba byanatera izindi ndwara zikomeye.
Uko u Rwanda rwagutse serivisi z’ubuvuzi bwa diabète

Mu myaka ishize, u Rwanda rwashyize imbaraga mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zitandura, zirimo na diabète, kugira ngo abarwayi batagombera kujya mu bitaro bikuru kugira ngo bahabwe ubuvuzi busanzwe.
Mu 2015, serivisi z’ubuvuzi bwa diabète zatangwaga mu bitaro by’uturere 29, ariko mu 2017 zari zimaze kugera mu bitaro byose 42 byo mu gihugu.
Mu 2016, hashyizweho amavuriro yihariye ya diabète ayobowe n’abaforomo mu bitaro by’uturere, iby’intara n’ibitaro byoherezamo abarwayi, nyuma y’amahugurwa yihariye yatanzwe mu 2014 na 2015.
Mu 2019, hatangiye gahunda yo kuvurira ku bigo nderabuzima abarwayi bafite diabète yo mu bwoko bwa kabiri itaragera ku rwego rukomeye.
Iyi gahunda yaragutse mu 2021, aho abaforomo bahuguwe batangiye gusuzuma abarwayi, kubatangiza imiti no kubakurikirana ku bigo nderabuzima, by’umwihariko abafite diabète yo mu bwoko bwa kabiri itari ikomeye.
Mu 2024, serivisi zatangirwaga ku bigo nderabuzima zongewemo no gukurikirana abarwayi bafite diabète yo mu bwoko bwa mbere itaragera ku rwego rukomeye.
Kugeza ubu, RBC ivuga ko hafi 44% by’abantu bahabwa ubuvuzi bwa diabète yo mu bwoko bwa mbere bashobora kubuhabwa ku bigo nderabuzima. Ibi byagabanyije ingendo abarwayi bakoraga bajya ku bitaro, bibafasha kubona serivisi hafi y’aho batuye.
Leta igaragaza izindi ngamba zo gukumira no kuvura diabète

Mu rwego rwo gufasha abantu kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze no gutahura diabète hakiri kare, kuva mu 2022 abantu bafite imyaka 35 kuzamura bashishikarizwa kwisuzumisha buri mwaka, harimo no gupimwa igipimo cy’isukari mu maraso.
Abajyanama b’ubuzima na bo bagize uruhare muri iyi gahunda kuva mu 2023, aho bafasha gusuzuma abaturage ku rwego rw’umudugudu, hanyuma abafite ibipimo by’isukari biri hejuru bakoherezwa ku bigo nderabuzima kugira ngo bakorerwe isuzuma rirambuye.
Ni mu gihe kuva mu 2016, gahunda Siporo rusange iba Kabiri mu kwezi izwi nka Car-Free Day imaze kuba ihuriro rifasha abaturage kwisuzumisha indwara zitandukanye, zirimo diabète, no guhabwa inyigisho ku buzima bwiza.
Uretse kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, u Rwanda rwashyize imbaraga mu kunoza uburyo bwo kubona imiti n’ibikoresho byifashishwa mu kuvura indwara zitandura.
Imiti y’ingenzi ikoreshwa mu kuvura diabète iri mu yishyurirwa binyuze mu bwishingizi bw’indwara bwa Mutuelle de Santé, hakurikijwe amabwiriza n’ibisabwa kugira ngo umurwayi ahabwe ubuvuzi.
RBC igaragaza ko ibipimo by’uburyo imiti y’indwara zitandura n’ibikoresho by’ibanze byo kwisuzumisha biboneka mu bigo by’ubuvuzi byageze hejuru ya 80% ugereranyije n’intego z’igihugu.
Mu kongera ubushobozi bwo kugeza imiti ku bayikeneye, Minisiteri y’Ubuzima na RBC bifatanyije na Zipline Rwanda mu gukoresha ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote mu kugeza imiti ya insuline n’ibindi bikoresho by’ingenzi bivura indwara zitandura ku mavuriro, harimo n’imiti isaba kubikwa ku bushyuhe bwihariye.
Hari kandi intambwe yatewe mu kwagura ubuvuzi bwihariye ku barwayi bagize ibibazo bikomeye by’impyiko.
Guhera muri Mutarama 2025, ubwishingizi bwa Mutuelle de Santé bwongerewe serivisi zo kuyungurura amaraso hakoreshejwe imashini (Hémodialyse) no guterwa impyiko, ku barwayi bujuje ibisabwa.
Byongeye kandi, isuzuma ry’indwara z’impyiko ryinjijwe muri gahunda yo gukurikirana abarwayi ba diabète, mu gihe amahugurwa y’abaganga b’inzobere mu kubaga no guteranya impyiko akomeje kongera ubushobozi bw’igihugu muri ubu buvuzi.
Nubwo umubare w’abahabwa ubuvuzi bwa diabète ukomeje kwiyongera, kuba abantu benshi bashobora kuba bayirwaye batabizi bigaragaza ko hakenewe gukomeza ubukangurambaga, kwisuzumisha kenshi no gutangira ubuvuzi hakiri kare.
Umunsi Mpuzamahanga wa Diabète uributsa buri wese ko kuyirinda no kuyigenzura bitangirira ku kumenya uko ubuzima bwe buhagaze no kwihutira kugana abaganga igihe bikenewe.









