Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yasabye ko ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yatangijwe n’uyu muryango yihutishwa, by’umwihariko iyibanda ku guteza imbere amahirwe yo kubona akazi ku rubyiruko.
Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF, iteraniye i Phnom Penh, muri Cambodia.
Iyi nama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baturutse mu bihugu 56 bigize uyu muryango, barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron n’abandi bayobozi batandukanye.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Kongera gushora imbaraga mu mahoro hagamijwe iterambere risangiwe n’umutekano urambye”, igamije kongera kurebera hamwe uruhare rw’ibihugu bikoresha Igifaransa mu guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere.
Mu ijambo rye, Mushikiwabo yagaragaje ko OIF ifite uruhare rukomeye ku rwego mpuzamahanga, bityo ko ikwiye gukomeza gushimangira ijambo n’uruhare ifite mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Yasabye ko ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’uyu muryango ryihutishwa kugira ngo igere ku baturage, cyane cyane urubyiruko rukeneye amahirwe yo kubona imirimo.
Mushikiwabo kandi yagejeje ku Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ibyifuzo by’urubyiruko, ashingiye ku biganiro yagiranye na rwo. Yagaragaje ko urubyiruko rwifuza ko OIF irushaho gushyira imbaraga mu guhanga imirimo no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu Majyaruguru n’ibyo mu Majyepfo y’Isi.
Yagize ati: “Urubyiruko rwifuza ko Umuryango wongera imbaraga mu guhanga imirimo no kurushaho guteza imbere ihanahana n’ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu Majyaruguru n’ibyo mu Majyepfo.”
Abayobozi basabye OIF gushyira imbere amahoro n’ubufatanye

Mu gutangiza iyi nama, Umwami wa Cambodia, Norodom Sihamoni, na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Samdech Moha Borvor Thipadei Hun Manet, bakiriye abAYitabiriye, bagaragaza ko Cambodia yiyemeje kugira uruhare mu guteza imbere amahoro n’ubufatanye mpuzamahanga.
Minisitiri w’Intebe Hun Manet yavuze ko Isi ikeneye kongera imbaraga mu guharanira amahoro, ibiganiro no kubahiriza amategeko mpuzamahanga, ashimangira ko nta gihugu gikwiye guhindura cyangwa kwagura imbibi zacyo gikoresheje imbaraga cyangwa intwaro.
Yagaragaje ko Cambodia ifite intego yo kuba ikiraro gihuza umugabane wa Aziya n’ibihugu bikoresha Igifaransa, cyane cyane mu gihe Isi ihanganye n’intambara, amacakubiri ndetse no kugabanuka kw’icyizere hagati y’ibihugu.
Yagize ati: “Cambodia iravuga amahoro kubera ko yamenye intambara. Tuzi ibyo intambara isenya kandi tuzi ibyo amahoro atuma bishoboka.”
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we yagaragaje ko OIF ikwiye gukomeza guteza imbere ururimi rw’Igifaransa ku Isi, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo iz’ubukorerabushake zigamije kurwigisha.
Yashimangiye ko uyu muryango udakwiye kugarukira gusa ku guteza imbere ururimi n’umuco by’Igifaransa, ahubwo ko ukwiye no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, guhanga imirimo, guteza imbere uburinganire no gushyigikira udushya, hanitabwa ku zindi ndimi.
Guterres yagaragaje ko Isi ishora menshi mu ntwaro kurusha amahoro

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, uri mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza iyi nama, yagaragaje ko insanganyamatsiko yayo igaragaza ikibazo gikomeye Isi ikwiye kwitaho, ari cyo gushora imbaraga mu mahoro.
Yavuze ko nubwo amahoro ari ingenzi ku iterambere n’umutekano w’ibihugu, Isi ikomeje gukoresha amafaranga menshi mu bikorwa bya gisirikare, mu gihe inkunga igenerwa ibikorwa by’iterambere ikiri hasi.
Yagize ati: “Muri iki gihe, amafaranga akoreshwa mu bikorwa bya gisirikare ku Isi angana n’inshuro 13 z’amafaranga yose atangwa nk’inkunga igamije iterambere. Isi irimo gushora amafaranga menshi mu kwigwizaho intwaro, ariko igaha amahoro ubushobozi buke.”
Guterres yasobanuye ko gushora imari mu mahoro bisaba gushyigikira dipolomasi, kubahiriza amategeko mpuzamahanga no kureba ko umusaruro w’iterambere usaranganywa mu buryo buboneye.
Yashimangiye ko amahoro adashobora kugerwaho binyuze mu kugabanya ubushobozi bw’ibihugu mu bya gisirikare gusa, ahubwo ko hakenewe no gukemura ibibazo bitera amakimbirane, kurinda uburenganzira bwa muntu no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Cambodia igiye kuyobora OIF mu myaka ibiri iri imbere

Iyi nama yanaranzwe no guhererekanya inshingano zo kuyobora Umuryango OIF, aho u Bufaransa bwari buyoboye uyu muryango bwazishyikirije Cambodia, igiye kuyobora ibikorwa byawo mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Ibi birasobanuye ko Cambodia igiye kugira uruhare rukomeye mu kuyobora gahunda n’ibikorwa by’uyu muryango, mu gihe ibihugu biwugize bikomeje gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije Isi, birimo umutekano, amahoro, ubukungu, ubusumbane n’ubushomeri mu rubyiruko.
OIF ni umuryango uhuza ibihugu n’uturere bikoresha Igifaransa cyangwa bifitanye isano n’ururimi n’umuco by’Igifaransa. Ufite inshingano zirimo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, ubufatanye hagati y’ibihugu biwugize, demokarasi, uburenganzira bwa muntu, amahoro n’iterambere rirambye.
Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF iratanga umwanya wo kurebera hamwe uko uyu muryango wakongera uruhare rwayo mu bibazo mpuzamahanga, ariko ikanashyira imbere ibisubizo bifatika ku bibazo byugarije abaturage, by’umwihariko urubyiruko rukeneye akazi n’amahirwe yo kwiteza imbere.















