Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B Thierry yatangaje ko batangiye gukurikirana ikibazo cy’umunyeshuri wagaragaje ko ahohoterwa n’umwe mu bayobozi bo ku ishuri yigaho, amusohora kenshi mu ishuri.
Dr. Murangira yabitangaje ubwo yasubizaga ku butumwa uwitwa UMUDIASPORA yanyujije kuri X agaragaza amashusho y’uwo mwana utakambira RIB.
Muri aya masusho, uyu mwana witwa Phanuel avuga ko ahohoterwa n’umuyobozi ku ishuri yigaho rya G.S Mukamira ryo mu Karere ka Nyabihu ngo akaba amusohora buri munsi mu ishuri wenyine akamukura mu bandi, nyamara aatazi icyo amuhora.
Dr. Murangira yavuze ko iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekanye ukuri kw’ibyo ari kuvuga.
Yagize ati “Icyibazo cya Phanuel, cyatangiye gukurikiranwa na RIB kugira ngo hamenyekane ukuri kubyo ari kuvuga.”
Muri aya mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, uyu mwana atakamba agira ati “Ibi bintu nibikurikiranwa barasanga bifite igisobanuro ngwee ubwanjye ntazi.”
Uyu mwana asobanura ko ngo mu banyeshuri barenga 30 bigana ari we uyu muyoboiz aza agukuramo wenyine ndetse byageze n’aho amusohora mu kizamini.
Avuga ko yagerageje kwegera umuyobozi w’ishuri ariko ntagire icyo abikoraho, kugeza ubwo ajyanye ikirego kuri sitasiyo ya RIB ya Mukamira ariko ngo nabwo nta cyakozwe kuko yoherejwe ku Muyobozi ushinzwe Uburezi na we wamusabye gusubira ku ishuri, ibitaranyuze uwo mwana.
Uraho Umudiaspora,
— MURANGIRA B. Thierry (@Murangira_BT) November 14, 2026
Icyibazo cya Phanuel, cyatangiye gukurikiranwa na @RIB_Rw kugira ngo hamenyekane ukuri kubyo ari kuvuga. Murakoze ! https://t.co/aXEUKAG6kU








