Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’iya Cambodge zatangije igerageza rya serivisi nshya yo kohereza amafaranga hagati y’ibihugu byombi, izafasha abakiliya bari muri Cambodge kohereza amafaranga ku bo mu Rwanda mu buryo bwihuse, bwizewe kandi buhendutse.
Iri gerageza rizahuza uburyo bwo kwishyurana no kohereza amafaranga bwitwa Bakong bwo muri Cambodge ndetse n’ubwa eKash bwo mu Rwanda. Ni uburyo bw’ikoranabuhanga bugamije koroshya ihererekanya ry’amafaranga hagati y’ibigo by’imari bitandukanye.
Izi banki zombi zatangaje ko iyi serivisi yatangijwe ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, mu nama mpuzamahanga ya Black Swan Summit Cambodia, iri kubera mu mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge, kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Iyi serivisi izashyirwa mu bikorwa binyuze mu guhuza urubuga rwa Bakong rwo muri Cambodge na sisitemu yo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga y’u Rwanda, eKash, ikoreshwa n’Ikigo cya R-Switch.
Mu mikorere yayo, ACLEDA Bank Plc yo muri Cambodge izaba banki ihuza abakiliya n’iyi serivisi, mu gihe ku ruhande rw’ u Rwanda, I&M Bank izaba ari yo ishinzwe kwakira no guhererekanya amafaranga.
Ibi bizatuma abakiliya ba ACLEDA Bank n’ibindi bigo by’imari bikoresha Bakong muri Cambodge bashobora kohereza amafaranga ku makonti ya banki by’abagenerwabikorwa bari mu Rwanda.
BNR na Banki Nkuru ya Cambodge zisobanura ko ubu buryo buzafasha koroshya ihererekanya ry’amafaranga, bukagabanya imbogamizi zisanzwe ziri mu kohereza amafaranga hagati y’ibihugu, ndetse bugatuma serivisi z’imari ziboneka ku giciro cyoroheye abazikoresha.
Iyi gahunda kandi iteganyijwe gufasha abantu ku giti cyabo n’ibigo by’ubucuruzi bifite ibikorwa bisaba kohereza cyangwa kwakira amafaranga hagati y’u Rwanda na Cambodge.
By’umwihariko, izoroshya kwishyura ibikorwa by’ubucuruzi, ishoramari na serivisi zijyanye n’ubukerarugendo, bityo inateze imbere imikoranire y’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.
Izi banki zombi zigaragaza ko guhuza ubu buryo bw’ikoranabuhanga bizagira uruhare mu guteza imbere ikoreshwa rya serivisi z’imari zinoze, no kongera umubare w’abantu bashobora kugera kuri serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Iri gerageza rije rikurikira ubufatanye hagati ya Banki Nkuru y’u Rwanda na Banki Nkuru ya Cambodge bugamije kuvugurura uburyo ibihugu byombi byishyurana no guteza imbere imikoranire mu rwego rw’imari.








