Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze mugenzi we w’u Burundi, Amb. Édouard Bizimana, nyuma y’amagambo yatangaje anenga kandidatire ya Louise Mushikiwabo, ushaka kongera kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Minisitiri Bizimana yavuze ko guhatira abanyamuryango b’umuryango mpuzamahanga gushyigikira abakandida runaka ari agasuzuguro kuri bo, kuko bidakorera inyungu z’umuryango ahubwo bikorera inyungu z’amatsinda runaka.
Yagize ati: “Gushyiraho abakandida ku ngufu mu muryango mpuzamahanga ni ugusuzugura abanyamuryango bawo, kuko bitagamije inyungu z’umuryango ahubwo bigamije inyungu z’amatsinda runaka.”
Yakomeje avuga ko Louise Mushikiwabo aramutse yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora OIF muri manda ya gatatu, byaba ari ugushyira iherezo kuri uwo muryango.
Aya magambo yayatangaje mu gihe hakomeje ibikorwa byo guhatanira kuyobora OIF, aho Mushikiwabo ahanganye n’abandi bakandida babiri barimo Coumba Bâ wa Mauritania na Dacian Cioloș wa Romania.
Mu kumusubiza, Minisitiri Nduhungirehe yibukije mugenzi we ko mu nama y’Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yabaye ku wa 28 n’uwa 29 Nyakanga 2026 i Addis-Abeba muri Ethiopia, iyobowe na Minisitiri Bizimana, hemejwe abakandida batatu bakomoka muri Afurika bahatanira kuyobora OIF, barimo na Louise Mushikiwabo.
Yavuze ko muri iyo nama, Inama Nyobozi ya AU yasabye ibihugu byose biyigize kandi bikaba n’abanyamuryango ba OIF gushyigikira umwe muri abo bakandida uko babyifuza.
Nduhungirehe yatangaje ko bitumvikana uburyo Minisitiri Bizimana, wayoboye iyo nama kandi akagira uruhare mu kwemeza icyo cyemezo, nyuma y’amezi atageze kuri ane agaruka anenga bikomeye kandidatire ya Mushikiwabo, kugeza ubwo amwima uburenganzira bwo kongera kwiyamamariza uwo mwanya.
Yagize ati: “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ntiwigeze unyura mu bihe by’umwijima kurusha ibyo urimo muri iki gihe, uyobowe na Repubulika y’u Burundi.”
Yongeyeho ko igihe kigeze inzego za AU zigomba guhagurukira icyo yise ubushobozi buke bwabaye nk’umuco mu miyoborere y’umuryango ndetse n’akajagari kamaze gufata intera mu buyobozi bwawo.
Aya magambo agaragaza kutumvikana hagati y’abaminisitiri bombi ku buryo ibihugu bya Afurika bikwiye gushyigikira abakandida babihagarariye mu miryango mpuzamahanga, by’umwihariko mu guhatanira kuyobora OIF.
Louise Mushikiwabo ayobora OIF kuva mu 2019, nyuma yo gutorerwa kuyobora uyu muryango asimbuye Michaëlle Jean. Yongeye gutorerwa indi manda mu 2022.
Harabura amasaha macye ngo hamenyekane uwatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).









