U Rwanda rwongeye gutorerwa kwinjira mu Nama y’Ubutegetsi y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Itumanaho (ITU), muri manda y’imyaka ine ya 2027–2030, mu matora yabereye mu nama mpuzamahanga y’uyu muryango iri kubera i Doha muri Qatar.
Uyu mwanzuro watangajwe mu nama ya ITU Plenipotentiary Conference 2026, ihuza ibihugu bigize uyu muryango, ikaba ari na yo igena icyerekezo n’imiyoborere yawo.
Kongera gutorerwa muri iyi nama y’ubutegetsi bisobanuye ko u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu biganiro n’ibyemezo bijyanye n’imiyoborere y’itumanaho ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho.
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Itumanaho (ITU) ni urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho. Ufite inshingano zo guteza imbere udushya n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hagamijwe iterambere ry’abaturage n’isi muri rusange.
Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 194, ukaba unafite abanyamuryango barenga 1.000 barimo ibigo by’ubucuruzi, za kaminuza, imiryango itari iya Leta n’indi miryango mpuzamahanga n’iy’uturere.
Kongera gutorerwa muri manda ya 2027–2030 bizafasha u Rwanda gukomeza kugira ijambo mu rwego mpuzamahanga ku bibazo n’amahirwe bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho.








