sangiza abandi

Minisitiri Habimana yasabye ko ibishanga byose bidakomye bihingwa umusaruro ukiyongera

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko kongera umusaruro w’ubuhinzi ari imwe mu ngamba zikwiye gushyirwa imbere mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, asaba ko hahingwa ahantu hose hashoboka, harimo n’ibishanga bidakomye bitarimo ibindi bikorwa.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Isango Star ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, cyibanze ku buhinzi, izamuka ry’ibiciro ku masoko n’ingamba Guverinoma iri gufata kugira ngo ingaruka zabyo zitagera cyane ku baturage.

Minisitiri Habimana yavuze ko Guverinoma izi ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro, ariko ashimangira ko Abanyarwanda bakwiye no kuzirikana ko igihugu kitaragera aho ibiribwa bibura ku masoko, nubwo hari abatagishobora kubibona ku giciro basanzwe bishyura.

Yagize ati: “Icyo kibazo cy’ibiciro kirahari ariko icyo twakwishimira ni uko tutaragera aho tubura icyo kurya mu gihugu. Ikibazo ni abantu bamwe na bamwe badashobora kubibona nk’uko bari basanzwe babibona kubera ubushobozi buke, ndetse n’ababibona bibahenze, gusa hari ibyo turimo kubikoraho.”

Yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro rifite impamvu zitandukanye, zirimo izituruka hanze y’igihugu n’izishingiye ku musaruro w’imbere mu gihugu, cyane cyane uw’ubuhinzi n’inganda.

Mu mpamvu zituruka hanze, yagarutse ku ngaruka z’intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, mu gihe iz’imbere mu gihugu ahanini zifitanye isano n’igabanuka ry’umusaruro.

Ati: “Ibiciro byarazamutse kandi byatewe n’impamvu zitandukanye twakomeje gusobanurira Abanyarwanda: hari izituruka hanze y’igihugu, hari n’izituruka ku musaruro mu gihugu.”

Minisitiri Habimana yavuze ko ihindagurika ry’ibihe na ryo rigira uruhare mu kugabanya umusaruro w’ubuhinzi, cyane cyane iyo imvura itaguye mu gihe ikenewe, bigatuma abahinzi basarura bike, bityo ibiribwa bikaboneka ku isoko ku bwinshi budahagije.

Yavuze ko nubwo imihindagurikire y’ikirere ari ikibazo, idakwiye kuba impamvu ituma igihugu kibura ibiribwa, kuko hari ingamba zishobora gufasha abahinzi guhangana n’ingaruka zayo.

Ati: “Imvura ntiyaguye neza bitewe n’imihindagurikire y’ikirere ariko ntabwo ikirere cyatubera impamvu yo kutabona ibidutunga. Hari ingamba zitandukanye zijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ku buryo bitahungabanya imibereho yacu.”

Yasobanuye ko kongera umusaruro bishobora gufasha kugabanya igitutu cy’izamuka ry’ibiciro, kuko iyo ibiribwa bibonetse ari byinshi ku isoko, bituma igiciro cyabyo kigabanuka cyangwa ntikomeze kuzamuka ku muvuduko uri hejuru.

Ati: “Iyo igiciro ku isoko kizamutse, umusaruro mwinshi ufasha kugabanya icyo gitutu.”

Mu ngamba yagaragaje, harimo gushishikariza Abanyarwanda guhinga ahantu hose hashoboka, cyane cyane ibishanga bidakomye kandi bidakoreshwa mu bindi bikorwa, hagamijwe kongera ibiribwa biboneka ku isoko.

Yavuze kandi ko Guverinoma ikomeje gukurikirana uko ibiciro bihagaze no gufata ingamba zishoboka kugira ngo izamuka ryabyo ritagira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage.

Ati: “Mu ngamba dufite nk’igihugu ni ugukora igishoboka cyose kugira ngo ibyo dukeneye byose dushobore kubibona. Murabizi mu gihe cya lisansi aho ahandi yari itangiye kubura, twebwe intego yari ukugira ngo abaturage batabura lisansi.”

Ibiciro ku masoko byazamutseho 19,5% mu Ukwakira

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ibiciro ku masoko yo mu mijyi byazamutseho 19,5% mu Ukwakira 2026, ugereranyije n’uko byari bihagaze mu kwezi nk’uku mu 2025. Iki gipimo cyavuye kuri 17,2% cyari cyagezweho muri Nzeri 2026.

Mu myaka itanu ishize, iki ni cyo gipimo cyo hejuru cy’izamuka ry’ibiciro cyari kigezeho, kuko ikindi cyari cyarigeze kuba kinini ni icya 18,4% cyagaragaye muri Nzeri 2023.

Ibi bivuze ko mu kwezi kumwe, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wiyongereyeho amanota 2,3 ku ijana, bikomeza kugaragaza ubukana bw’iki kibazo ku baguzi.

Iyi mibare igaragaza ko izamuka ry’ibiciro rikomeje kwihuta, aho mu kwezi kumwe ryiyongereyeho amanota 2,3 ku ijana.

Photos:

[fluentform id="3"]