sangiza abandi

Hatsinzwe Macron wazanye akajagari muri OIF: Senateri Evode Uwizeyimana

sangiza abandi

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ari we watsinzwe mu kibazo cyo gusubika amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), nyuma y’uko u Rwanda rwanze gukuramo kandidatire ya Louise Mushikiwabo, wari usanzwe ayobora uyu muryango.

Senateri Uwizeyimana yavuze ko u Bufaransa bwagize uruhare mu guteza impaka muri iki kibazo, nyuma yo gushyirwaho igitutu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bugatangira gusaba ibihugu gukura mu matora abakandida babyo.

Ati “Hatsinzwe Macron. U Bufaransa ni bwo bwazanye akajagari muri iki kibazo. U Bufaransa bwashyizweho igitutu na RDC, bwemera icyo gitutu bushyirwaho na Congo, bujya gusaba ibihugu kuvanamo abakandida babyo. Muri iki kibazo, Macron yitwaye nk’intumwa ya Congo, isaba ko hakorwa ibyo Congo ishaka.”

Yagaragaje ko u Rwanda rwo rwatsinze kuko rwahagaze ku ihame ryo kwanga agasuzuguro no kutemera ko hari igihugu cyarutegeka ibyo rugomba gukora, cyane cyane igihe ibyo rusabwa binyuranyije n’amategeko.

Ati “Icya mbere, intsinzi y’u Rwanda ishingiye mu kwanga agasuzuguro. Twanze agasuzuguro kuva u Rwanda rwatangira kuyoborwa na Perezida Kagame. Yakoresheje inshuro nyinshi ijambo ryo kwihesha agaciro no kwanga agasuzuguro.”

Senateri Uwizeyimana yavuze kandi ko RDC n’ibihugu byayishyigikiye byananiwe kugera ku ntego yo kubona ko Louise Mushikiwabo atongera kuyobora OIF, kuko nubwo amatora yasubitswe, azakomeza kuyobora uyu muryango mu gihe cy’amezi 12 ari imbere.

Yasobanuye ko ibyo bihugu byifuzaga ko abakandida bahatana ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF bahurizwa kuri Dacian Cioloș wo muri Romania, ariko ntibyabashobokera.

Ati “Congo yahamagariye ibindi bihugu kugira ngo bihurize ku mukandida wa Romania kandi ni nabyo Perezida Macron yashakaga biramunanira. Mushikiwabo nk’umuntu wari uziko yiyamamaje neza kandi utatinyaga aya matora nk’umuntu wari wizeye kuyatsinda. Batinyaga amatora kuko bari baziko Mushikiwabo abatsinda.”

Ku ruhande rwe, umusesenguzi mu bibera mu karere, Me Gasomineri Jean Baptiste, yabwiye RBA ko gusubika amatora ya OIF ari intsinzi ku Rwanda, kuko rwanze ubusabe bw’u Bufaransa bwo gukuramo kandidatire ya Mushikiwabo.

Yavuze ko u Rwanda rwagaragaje ko rudashobora kwemera kubwirizwa gufata ibyemezo binyuranyije n’amategeko, kabone n’iyo rwaba rubisabwe n’igihugu gikomeye nka rwo.

Ati “Rwanze kubwirizwa ibyo rukora binyuranyije n’amategeko, rukavuga ruti ‘Ntabwo ibyo bintu tubyemeye’. Kuba igihugu nk’u Bufaransa kikubwira ngo ‘Nimukuremo kandidatire’, mukavuga muti ‘Oya’, iyo ni intsinzi ya mbere.”

Me Gasomineri yongeyeho ko amatora yasubitswe nyuma y’uko bigaragaye ko Louise Mushikiwabo yari afite amahirwe yo kongera gutsinda, bigatuma ibihugu byitabiriye ibiganiro bifata icyemezo cyo kuyasubika amezi 12.

Cioloș yanenze isubikwa ry’amatora

Ku rundi ruhande, Dacian Cioloș wari umukandida wa Romania ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, yanenze icyemezo cy’abakuru b’ibihugu byo kudatoranya umuyobozi mushya w’uyu muryango.

Yavuze ko iki ari icyemezo kibi gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikorere n’icyizere ibihugu bigize OIF bifitanye.

Cioloș yavuze ko aho kugira ngo abakuru b’ibihugu bafate icyemezo ku muntu uzayobora uyu muryango, bahisemo gushaka igisubizo cy’inzibacyuho, mu gihe Francophonie yari ikeneye ko ibihugu byayo bishyira ku ruhande ibibitandukanya, bikibanda ku byo bihuriraho.

Ati “Niba dushaka ko Francophonie ikomeza kugira akamaro, icyo tugomba gushyira imbere ni ukubaka icyizere hagati yacu.”

Isubikwa ry’aya matora ryatumye Louise Mushikiwabo akomeza kuyobora OIF mu gihe cy’amezi 12, mbere y’uko hazafatwa ikindi cyemezo ku buyobozi bw’uyu muryango.

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ari we watsinzwe kuko ibyo yashatse bitagezweho

Photos:

[fluentform id="3"]