Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, NIDA, cyasubukuye ibikorwa byo kwemeza imyirondoro no gufotorwa muri gahunda yo gutanga indangamuntu koranabuhanga.
Ibi bikorwa byasubukuwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2026 kugeza tariki 16 Mutarama 2027 mu turere twose tw’Igihugu, uretse mu Mujyi wa Kigali bizarangira ku wa 16 Ukuboza 2026.
Iki gikorwa cyari cyarasubitwe tariki 8 Ukwakira 2026. Ubu abantu bashobora kongera gufashwa kwemeza imyirondoro no gufotorwa, ku rwego rw’umurenge ahazaba hari abakozi ndetse n’aba NIDA, aho abacikanwe bazaboneraho.
NIDA yatangaje ko iyi serivisi izajya itangwa guhera saa 07:00 kugeza saa 17:00, iminsi yose uretse ku wa Mbere.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo bazafashirizwa ku biro by’Akagarika Kagugu mu Murenge wa Kinyinya ndetse n’iby’akagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko.
Ni mu gihe abo mu Karere ka Nyarugenge bazafashirizwa ku biro by’Umurenge wa Nyakabanda n’iby’uwa Muhima, naho Kicukiro bagafashirizwa ku biro by’akagari ka Gatare mu Murenge wa Niboye ndetse n’aka Kagunga mu Murenge wa Gikondo.
Mu tundi turere twose, abaturage bazafashirizwa ku biro by’imirenge yose.
Kugeza muri Kanama 2026, NIDA yatangaje ko abarenga miliyoni 7 bari bamaze gufotorwa muri e-ndangamuntu ndetse kuri ubu iyi gahunda yageze mu turere twose tw’igihugu ndetse abacikanwe bakaba bagiye gufashwa.
Leta igaragaza ko Indangamuntu koranabuhanga izafasha abaturage mu koroshya itangwa rya serivisi, kubaha uburenganzira bwo kugenzura no gucunga amakuru yabo bwite kuko aho bikenewe bazajya batanga akenewe gusa bitandukanye n’uko ubu bigenda kuko umuntu atanga indangamuntu ye irimo byose.









