sangiza abandi

U Rwanda rwongeye guhabwa amanota ya B+ ashimangira icyizere ku bukungu bwarwo

sangiza abandi

Ikigo mpuzamahanga gikora isuzuma ry’ubushobozi ibihugu bifite bwo kwishyura imyenda (S&P Global Ratings), cyongeye guha u Rwanda amanota ya B+, agaragaza ko ubukungu bwarwo bukomeje kwihagararaho, bushyigikiwe n’izamuka ry’ubukungu, imicungire myiza y’imari ya Leta n’ingamba zo kugabanya imyenda.

Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze ku wa 16 Ugushyingo 2026, cyagaragaje ko u Rwanda rukomeje kugira imikorere myiza y’ubukungu, nubwo hakiri imbogamizi zishobora kugira ingaruka ku bushobozi bw’igihugu bwo kwishyura imyenda.

Amanota ya B+ agaragaza ko igihugu gifite ubushobozi bwo kwishyura imyenda gifata, ariko ko hari ibyago bishobora gutuma ubwo bushobozi bugabanuka mu gihe habaye impinduka zikomeye mu bukungu.

S&P Global Ratings yashimye imiyoborere y’ubukungu bw’u Rwanda, igaragaza ko igihugu gifite amateka meza mu gukomeza kuzamura ubukungu no gucunga umutungo wa Leta.

Iki kigo kandi cyagaragaje ko hejuru ya 87% by’umwenda u Rwanda rufitiye ibihugu n’ibigo byo hanze ari inguzanyo z’igihe kirekire zifite inyungu nto, ibintu gifata nk’imwe mu mbaraga zituma igihugu kidahura n’igitutu gikomeye mu kwishyura imyenda mu gihe gito.

Raporo ya S&P igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 10% mu gice cya mbere cya 2026, buvuye ku izamuka rya 9.3% ryagezweho mu 2025. Iri zamuka ryatewe ahanini n’imikorere y’inganda n’urwego rwa serivisi.

Iki kigo giteganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7.5% mu 2026, naho hagati ya 2027 na 2029 bukazajya buzamuka ku mpuzandengo ya 7% buri mwaka.

Umushinga w’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa i Bugesera na wo wagaragajwe nka kimwe mu bikorwa remezo bizagira uruhare mu gukomeza kuzamura ubukungu bw’igihugu. Iki kibuga giteganyijwe gutangira gukora byuzuye hagati mu 2028.

Ku bijyanye n’ingengo y’imari, S&P iteganya ko icyuho cy’ingengo y’imari mu mwaka wa 2025/2026 kizagera kuri 4.9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), kivuye ku kigero cya 5.7% cyari cyateganyijwe mbere.

Ibi byatewe ahanini n’uko imisoro Leta yinjije yarenze intego yari yihaye, mu gihe amafaranga yakoreshejwe mu mishinga ya Leta yagabanutse ugereranyije n’ayari ateganyijwe.

Iri gabanuka ry’amafaranga yakoreshejwe ryaturutse ahanini ku kubona uburyo buhendutse bwo gutera inkunga umushinga w’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Iyo nkunga yabonetse binyuze muri gahunda ya Banki y’Isi (World Bank Group Guarantees Platform), yahuje ingwate yatanzwe n’Ikigo Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA) n’iy’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubwishingizi bw’Ishoramari (MIGA).

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyakoresheje ubu buryo bwo kubona inkunga. Byafashije kugabanya amafaranga yari ateganyijwe gukoreshwa mu cyiciro cya kabiri cy’umushinga w’iki kibuga ku kigero cya miliyari 168.2 Frw mu 2026.

S&P yanashimye ko u Rwanda rwagenze neza mu isuzuma rya mbere rya gahunda y’inguzanyo y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), yari iteganyijwe kumara amezi 38, rukuzuza intego zose zari zarashyizweho. Amafaranga ya mbere muri iyi gahunda yatanzwe mu Ukwakira 2026.

Ku bijyanye n’ubucuruzi n’amahanga n’ivunjisha, iki kigo cyagaragaje ko amafaranga yoherezwa mu Rwanda n’Abanyarwanda baba mu mahanga yiyongereyeho 31.1% mu gice cya mbere cya 2026.

Ibyoherezwa mu mahanga na byo byazamutse cyane, cyane cyane amabuye y’agaciro, bituma icyuho mu bucuruzi n’amahanga kigabanuka, kiva kuri 13.4% kigera kuri 10.9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

S&P iteganya kandi ko amafaranga u Rwanda ruzaba rufite mu bubiko bw’ivunjisha azajya agera ku mpuzandengo ya miliyari 2.3 z’amadolari ya Amerika buri mwaka hagati ya 2026 na 2029.

Nubwo ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gutanga icyizere, S&P yagaragaje ko intambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati zagize ingaruka ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ifumbire n’ibiribwa.

Mu guhangana n’izo ngaruka, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho inkunga igamije kugabanya ibiciro bya mazutu n’ifumbire, mu gihe Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yakajije ingamba zo kugenzura itangwa ry’inguzanyo.

Iki kigo giteganya ko izamuka ry’ibiciro rizagabanuka rikagera kuri 8% mu 2027.

Muri rusange, S&P igaragaza ko gukomeza gucunga neza imari ya Leta, gukoresha neza inguzanyo no kugabanya icyuho cy’ingengo y’imari ari byo bizafasha u Rwanda gukomeza kwihagararaho mu bukungu no kugera ku ntego zarwo z’iterambere.

Photos:

[fluentform id="3"]