Sosiyete y’Indege ya Uganda Airlines yatangije ku mugaragaro ingendo za buri munsi zihuza Umujyi wa Kigali mu Rwanda na Entebbe muri Uganda, mu rwego rwo imigenderanire hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Ibirori byo gutangiza izi ngendo byabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, aho iyi sosiyete yatangiye gutanga serivisi z’indege bihoraho hagati y’Ibibuga by’Indege bya Kigali na Entebbe.
Izi ngendo zitezweho korohereza abagenzi bakenera kujya muri Uganda cyangwa abaza i Kigali, baba bagiye mu bikorwa by’akazi, ubucuruzi, gusura imiryango cyangwa ubukerarugendo.
Umuyobozi Mukuru wa Uganda Airlines, Girma Wake, yavuze ko gutangiza izi ngendo byari bimaze igihe bikenewe, bitewe n’imikoranire n’ubusabane bisanzwe biranga u Rwanda na Uganda mu bukungu, imibereho n’umuco.
Yagize ati: “Kuba Kigali na Entebbe bihujwe n’iyi nzira y’indege byari bimaze igihe bikenewe, bitewe n’imikoranire ya hafi ibihugu byacu bifitanye mu bukungu, imibereho n’umuco. Kigali ni igice cy’ingenzi cy’uru rwego rw’imikoranire. Gutangiza ingendo za buri munsi ni intambwe igamije gutuma ubwo busabane burushaho kugaragara mu bikorwa bifatika.
Yakomeje agira ati“Uretse guhuza imijyi mikuru y’ibihugu byombi, iyi nzira ihuza Kigali n’urusobe rw’aho Uganda Airlines igera muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati, Aziya n’u Burayi binyuze muri Entebbe. Ibi bizaduha amahirwe yo gukorera isoko ryagutse, ari na ko duha abagenzi amahitamo menshi y’ingendo.”
Kigali ibaye umujyi wa 18 Uganda Airlines ikoreramo ingendo, nyuma yo kongerwa mu mijyi iyi sosiyete ihuza n’icyicaro cyayo gikuru kiri i Entebbe.
Izi ngendo zitezweho kongera amahirwe y’ubucuruzi n’ubukerarugendo
Kongera ingendo zihuza Kigali na Entebbe ni imwe mu ntambwe zitezweho gushimangira imikoranire hagati y’u Rwanda na Uganda, ibihugu bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo n’imibanire y’abaturage.
Mu nama yahuje Uganda Airlines n’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo n’ingendo mu Rwanda yabereye muri Kigali Serena Hotel ku wa 12 Ugushyingo 2026, abayobozi b’iyi sosiyete bagaragaje ko izi ngendo zigamije koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ndetse no kongera amahirwe y’imikoranire hagati y’amasoko y’ibihugu byombi.
Michael Bulwaka, Umujyanama muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yavuze ko ibihugu byombi bisangiye amateka, imiryango, inyungu z’ubukungu n’amahirwe y’ubucuruzi.
Yashishikarije abashinzwe ubukerarugendo n’ingendo mu Rwanda gukorana na Uganda Airlines kugira ngo babashe kubyaza umusaruro ayo mahirwe mashya.
Entebbe ifatwa nk’irembo rigana mu bindi bihugu
Uretse korohereza abagenzi berekeza muri Uganda, izi ngendo zizanatanga amahirwe ku bagenzi baturuka i Kigali bashaka gukomereza mu bindi bice bya Afurika no ku yindi migabane.
Entebbe ni ihuriro ry’ingendo za Uganda Airlines, aho abagenzi bashobora guhindurira indege bagakomereza mu mijyi itandukanye iyi sosiyete ikoreramo, irimo London, Mumbai, Dubai, Lagos, Johannesburg, Nairobi na Dar es Salaam.
Urugendo rw’indege hagati ya Kigali na Entebbe rumara hafi isaha imwe, bikaba byitezweho kurushaho korohereza abagenzi bakoresha iyi nzira.
Izi ngendo nshya zije mu gihe u Rwanda na Uganda bikomeje gushaka uburyo bwo kongera imikoranire mu bucuruzi, ubukerarugendo n’ubwikorezi bwo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.









