Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bikorwa bya Gisirikare n’Umutekano (Schuman Forum on Defence and Security 2026), iri kubera i Bruxelles mu Bubiligi.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye bwizewe mu by’umutekano n’ubwirinzi mu bihe bigaragaza impungenge z’Umutekano muke”, iri kuba ku nshuro ya gatatu, kuva ku wa 17 kugeza ku wa 18 Ugushyingo 2026.
Iyi nsanganyamatsiko, igaruka ku kurebera hamwe uko ubufatanye mu by’ingabo n’umutekano bwakubakirwaho mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo by’umutekano bigenda byiyongera.
Iyi nama, yatangijwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ikaba ihuriza hamwe abayobozi bakuru n’impuguke mu by’umutekano n’ingabo baturutse hirya no hino ku Isi, aho ibihugu bisaga 80 n’imiryango mpuzamahanga 10 bihagarariwe.
Minisitiri Marizamunda wayitabiriye ku ruhande rw’u Rwanda, yasangije abandi aho u Rwanda ruhagaze ku ngingo z’ingenzi zirimo ubufatanye mu bya gisirikare, kurwanya iterabwoba no kubungabunga amahoro.
Abitabiriye iyi nama, baraganira ku bibazo by’umutekano byugarije Isi ndetse n’uburyo ibihugu byahangana na byo binyuze mu bufatanye hagati yabyo.
Abayiteguye bagaragaza ko umutekano mpuzamahanga ukomeje guhura n’imbogamizi zituruka ku ntambara hagati y’ibihugu, ibikorwa by’imitwe itari iya Leta, ndetse n’uburyo bushya bw’intambara burimo ibitero by’ikoranabuhanga n’ibindi bibazo by’umutekano.
Bavuga ko kubera ko ibibazo by’umutekano byo mu gace kamwe bishobora kugira ingaruka ku bindi bice by’Isi, hakenewe ubufatanye burambye hagati y’ibihugu kugira ngo bishobore guhangana n’izo mbogamizi no kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.
Mu ngingo ziri kuganirwaho muri iyi nama, harimo uburyo ibihugu byafatanya guhangana n’ihindagurika ry’ibibazo by’umutekano, kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibitero bishya, gukemura ibibazo by’umutekano wo mu nyanja no kurinda ibikorwa remezo by’ingenzi.
Abitabiriye kandi baraganira ku ruhare rw’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kurinda umutekano w’abaturage no gushimangira gahunda mpuzamahanga zigamije gukumira amakimbirane no kuyakemura.
Minisitiri Juvenal Marizamunda yitabiriye iyi nama mu gihe u Rwanda rukomeje kugira uruhare mu biganiro n’ubufatanye mpuzamahanga bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano.
Inama ya mbere ya Schuman Forum yabaye mu 2023, mu gihe iya kabiri yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, kuva ku wa 28 kugeza ku wa 29 Gicurasi 2024, yitabirwa n’abayobozi n’abahagarariye ibihugu bisaga 60.









