sangiza abandi

Japhet Mazimpaka yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Televiziyo za RBA

sangiza abandi

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Japhet Mazimpaka yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Televiziyo z’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), zirimo Televiziyo Rwanda, KC2 na Magic Sports.

Mazimpaka ahawe izi nshingano nyuma y’igihe yari amaze ayobora KC2, umwanya yahawe muri Werurwe 2026 asimbuye Gloria Mukamabano wari usezeye mu mwuga w’itangazamakuru.

Japhet Mazimpaka ni umwe mu bantu bazwi mu myidagaduro nyarwanda, by’umwihariko mu rwenya. Yamenyekanye cyane binyuze mu itsinda rya Daymakers Edutainment, aho yakoranye na 5K Etienne mu mushinga w’urwenya witwaga ‘Bigomba Guhinduka’.

Nyuma yo kumenyekana muri uru rwego, yakomeje gukora ibitaramo bitandukanye birimo ‘The Stupid Experience’, ‘The Upcoming Diaspora’ na ‘Social Media Influenza’, anagenda yagura ibikorwa bye mu myidagaduro.

Mu bijyanye n’amashuri, Japhet yize Itangazamakuru n’Itumanaho muri Mount Kenya University, arangiza mu 2021. Yakomereje muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), aho mu 2023 yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Iterambere (Development Studies), naho mu 2024 ahakura indi mu bijyanye n’Imiyoborere (Governance).

Urugendo rwe mu itangazamakuru yarutangiye mu 2020, ubwo yakoraga kwimenyereza umwuga muri RBA. Nyuma yaho yahise ahabwa akazi muri iki kigo, akora ibiganiro bitandukanye birimo ‘Magic Morning’ kuri Magic FM yakoranaga na Anitha Pendo na ‘Samedi Détente’ kuri Radio Rwanda.

Muri Werurwe 2026, yagizwe Umuyobozi wa KC2, asimbuye Gloria Mukamabano. Icyo gihe yari asanzwe ari umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bazwi muri iki kigo.

Kugirwa Umuyobozi Mukuru wa Televiziyo za RBA ni indi nshingano nshya mu rugendo rwe rw’itangazamakuru, aho agiye kuyobora ibikorwa bya Televiziyo Rwanda, KC2 na Magic Sports.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]