Abakunzi b’isiganwa ry’amamodoka na moto bazahurira i Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, mu isiganwa rya The Cross-Country Challenge, rizasoza Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa kuri moto ya 2026.
Iri siganwa ni irya gatanu n’iryanyuma muri shampiyona y’uyu mwaka, rikazaba umwanya wa nyuma ku basiganwa bahatanira igikombe, kuko ari bwo hazamenyekana uwegukana shampiyona ya mbere y’igihugu yo gusiganwa kuri moto yateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imodoka na Moto (RAC).
Abakinnyi batatu bahanzwe amaso ni Umubiligi Robin Hebras n’Abadage Olivier Fietzeck na Albert Krause, bose basiganwa bafite ibyangombwa byo mu Rwanda. Hebras ni we uyoboye urutonde rw’agateganyo, akurikiwe na Fietzeck, mu gihe Krause ari ku mwanya wa gatatu.
Mu cyiciro gikuru hazitabira abakinnyi 10, hakazaba n’icyiciro cy’abakiri bato. Abasiganwa bazakoresha inzira ya kilometero 1,26, bayikore inshuro eshatu, bakoreye hamwe kilometero 3,78.
Iri rushanwa rije nyuma ya Huye Rally 2026, aho Olivier Fietzeck yegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cya Enduro, akoresheje KTM 450, arangiza mu minota 32 n’amasegonda 45,50. Yakurikiwe na Shaida na Sebastien bari kuri Ducati, mu gihe Mathiew wari kuri KTM 890 yabaye uwa gatatu.
Umunyarwanda Bizimana Augustine ni we wabaye uwa mbere mu Banyarwanda, asoza ku mwanya wa kane, mu bakinnyi 12 bashoboye kurangiza iryo siganwa.
Shampiyona ya 2026 yateguwe na RAC, nyuma y’uko u Rwanda rwakiriwe mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa kuri Moto (FIM) mu Ukuboza 2025. Iri rushanwa rya Nyirangarama rizaba ari ryo risozera umwaka w’amateka kuri uyu mukino mu Rwanda, hanamenyekana nyir’igikombe cya shampiyona.









