Umusaruro ukomoka ku buhinzi ukomeje kwangirika utaragera ku isoko, ibituma abahinzi bahura n’ibihombo ndetse n’ibiribwa bikaba bike, mu gihe bamwe bataritabira serivisi zo kubungabunga umusaruro harimo kuwushyira mu byumba biwukonjesha no kuwubika neza kandi bishobora gufasha mu kugabanya icyo gihombo.
Umuyobozi Mukuru wa Green Energy Technology Ltd (GET), Sabine Marie Rose, yavuze ko hari abahinzi bo mu Rwanda batarasobanukirwa neza akamaro ko gukonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi, bikaba imwe mu mpamvu zituma hari uwangirika utaragera ku isoko, nyamara bishobora kwirindwa.
Yabigarutseho ku wa 20 Ugushyingo 2026, ubwo i Kigali hasozwaga irushanwa ryo gutoranya umushinga uzahagararira u Rwanda muri Africa Startup Congress 2027, izahuza ba rwiyemezamirimo bato bo mu bihugu 10 bya Afurika kuva ku wa 24 kugeza ku wa 26 Gashyantare 2027.
Sabine Marie Rose afite umushinga wo kubungabunga umusaruro binyuze mu gukonjesha, kubika no gutwara ukomoka ku buhinzi aho wahize indi mishinga 100 yatanzwe n’abandi ba rwiyemezamirimo bato mu Rwanda, ukaba ariwo uzahatana n’indi mishinga 10 izahagararira ibihugu byayo muri Africa Startup Congress.
Yagaragaje ko nubwo serivisi zitangwa n’umushinga we zifasha abahinzi kubika umusaruro neza, umubare w’abazitabira ku buryo buhoraho ukiri muto, bitewe n’uko bamwe batarasobanukirwa neza akamaro ko gukonjesha umusaruro, kugira ngo udapfa ubusa mbere yo kugurishwa.
Ati “Uyu munsi dukorana n’abahinzi banini 20 bakora ku giti cyabo, koperative nini eshanu n’abakora ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi 20. Abo ni abahoraho ariko hari n’abandi dukorana mu buryo budahoraho, ariko n’ubundi urumva ko bakiri bake.”
Yasobanuye ko gukonjesha umusaruro ari imwe mu nzira zafasha kugabanya igihombo abahinzi baterwa n’uwangirika, bikabongerera igihe cyo kuwubika no gushaka isoko, aho kuwugurisha bihutirwa kubera gutinya ko wangirika.
Sabine Marie Rose yavuze ko kuba umushinga we waratoranyijwe mu mishinga 10 ukazahagararira u Rwanda mu irushanwa ryo ku rwego rwa Afurika ari amahirwe yo kwagura ibikorwa bye ku buryo serivisi zo gukonjesha umusaruro zizagera ku bahinzi bo mu turere twose tw’igihugu.
Yagaragaje ko aramutse yegukanye irushanwa ryo ku rwego rwa Afurika, umushinga we ushobora gutanga akazi ku bantu 4.000 mu bice bitandukanye by’igihugu, bityo ukagira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi, kugabanya igihombo no guteza imbere imibereho y’abawukoramo.
Ikibazo cy’umusaruro w’ibiribwa wangirika mbere yo kugera ku isoko ni kimwe mu bibangamiye urwego rw’ubuhinzi, kuko gituma abahinzi batabona inyungu ihwanye n’umusaruro bejeje, kikagira n’ingaruka ku bwinshi bw’ibiribwa bigera ku babikeneye.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi muri Kamena 2025 yatangaje ko umusaruro w’ubuhinzi ungana na 30% wangirikira mu mirima bitewe no kubura uburyo bwo kuwubika neza.

Imishinga 10 niyo izahatana muri Africa Startup Congress
Africa Startup Pitch Competition iri kubera mu bihugu 10, aho buri gihugu kizatoranyamo umushinga umwe uhiga iyindi, ukazagihagararira mu cyiciro cya nyuma kizabera i Kigali.
Ibihugu bizitabira ni u Rwanda, Kenya, Uganda, Nigeria, Ghana, Afurika y’Epfo, Botswana, Zimbabwe, Cameroun na Congo Brazzaville.
Biteganyijwe ko umushinga uzegukana irushanwa rya nyuma uzahabwa inkunga y’amadolari 100.000, asaga miliyoni 150 Frw, azafasha nyirawo kwagura ibikorwa no kongera ubushobozi bwo guhangana ku isoko.
Impuguke mu bukungu Kalisa Jean Bosco, umwe mu bagize akanama nkemurampaka gatoranya imishinga, yavuze ko imishinga yahatanye mu Rwanda yari ifite ireme, igatanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye byugarije abaturage, ndetse ikaba ishobora no gutanga akazi.
Yavuze ko nubwo imishinga yose yari ifite ubushobozi bwo gukomeza mu kindi cyiciro, ariko uwahize iyindi mu Rwanda ufite umwihariko mu gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije abaturage.
Ati “Imishinga yose ihatanye yari myiza kandi ifite n’ubushobozi bwo gukomeza mu kindi cyiciro. Ariko iyatanzwe mu Rwanda ifite umwihariko kuko irimo ibisubizo byinshi nko gutanga akazi ku rubyiruko, kurwanya ibyorezo, gukoresha ikoranabuhanga rihangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Kalisa yagaragaje ko umushinga wo gukonjesha umusaruro w’ubuhinzi ari ingenzi, kuko wakunganira leta mu gukemura ikibazo cy’ibiribwa byangirika, mu gihe umusaruro w’ibiribwa muri Afurika ukiri muto ugereranyije n’ibikenewe n’abaturage.
Yavuze ko mu gihe cyo gusuzuma imishinga, abari mu kanama nkemurampaka batagarukira ku kuyiha amanota gusa, ahubwo banagira inama ba nyirayo ku buryo bayinoza, kugira ngo ibashe guhangana n’indi ku rwego mpuzamahanga.
Bafashijwe kunoza pitch deck, aho ari inyandiko igaragaza umushinga mu buryo bugufi, bwumvikana kandi bwemeza abashoramari, ikubiyemo imibare, ibipimo by’imikorere, ibyo umushinga umaze kugeraho n’amateka yawo, kugira ngo hagaragare ubushobozi n’icyerekezo byawo.
Kalisa kandi yagarutse ku miyoborere, avuga ko ari kimwe mu bibazo bikomeye bibangamira imishinga n’ibigo by’ubucuruzi muri Afurika. Yagaragaje ko hari imishinga ibona inkunga cyangwa igishoro, ariko nyuma abayishinze bakagirana amakimbirane n’ababafashije kuyigeza kuri urwo rwego, bikadindiza iterambere ryayo.
Yashimangiye ko imiyoborere myiza, kugira ubumenyi n’ubushobozi, ndetse n’inshingano zisobanutse ari byo bifasha umushinga gukura, kunguka no kuramba, kuko ikoranabuhanga ryonyine ridahagije kugira ngo ubucuruzi bugere ku ntego zabwo.
Africa Startup Congress igamije guhuza ba rwiyemezamirimo n’abashoramari
Umuyobozi Mukuru w’umuryango utegura Africa Startup Congress n’aya marushanwa, Accelerate Africa, Gilbert Ewehmeh, yavuze ko atari urubuga rwo guhatana gusa, ahubwo ari uburyo bwo gutegura ibigo bya Afurika bikiri kuzamuka kugira ngo bizabashe gukura no guhangana n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.
Yagaragaje ko intego ari ukumenyekanisha ibigo bikizamuka ariko bitanga icyizere muri Afurika, kubifasha kongera ubushobozi no kubihuza n’abashoramari ndetse n’abafatanyabikorwa b’ingenzi ku rwego mpuzamahanga.
Africa Startup Congress 2027 izabera i Kigali kuva ku wa 24 kugeza ku wa 26 Gashyantare 2027, ikaba itegerejwemo guhuza ba rwiyemezamirimo, abashoramari, inzobere mu ikoranabuhanga n’abandi bafite uruhare mu guteza imbere ubucuruzi n’udushya muri Afurika.









