Politekiniki y’u Rwanda (RP) yatangije amasomo mashya y’ubutabazi bwihuse (Paramedic Technology), azajya amara imyaka ibiri, uyasoje agahabwa impamyabushobozi ya dipoloma.
Aya masomo azatangira mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027, atangirwe muri Koleji ya Kigali (RP-Kigali). Abemerewe kuyasaba ni abarangije amashuri yisumbuye mu mashami ya PCB, MCB, BCG na ANP. Abarangije mbere ya 2024 bagomba kuba baratsinze amasomo abiri y’ingenzi.
Mu itangazo RP yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, yahamagariye abujuje ibisabwa kwiyandikisha kugira ngo bazatangire aya masomo mu mwaka utaha w’amashuri.
Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa amavugurura agamije kunoza serivisi z’ubutabazi bwihuse no kongera abakozi babifitiye ubumenyi, kugira ngo abantu bahuye n’ibibazo byihutirwa by’ubuzima babone ubufasha mu gihe gito.
Mu rwego rwo kongera abakozi b’inzobere muri uyu mwuga, Leta y’u Rwanda iteganya ko mu 2030 buri modoka y’imbangukiragutabara izaba ifite abakozi batandatu babihuguriwe, mu gihe hateganywa no gushyiraho ishuri ryihariye rizajya ryakira abanyeshuri 100 buri mwaka, bakiga ku rwego rwa dipoloma.
Iri ni rimwe mu mavugurura ari muri gahunda yo kunoza serivisi z’ubutabazi bwihuse mu buvuzi (Emergency Medical Services – EMS), Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gushyira mu bikorwa mu cyumweru gishize.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje aya mavugurura ubwo yari yitabiriye Siporo Rusange (Car Free Day) yabereye mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, avuga ko azatuma serivisi z’ubutabazi zirushaho kunozwa, harimo n’impinduka ku modoka z’imbangukiragutabara n’imikorere yazo.
Yashimangiye ko abaturage na bo bakwiye kugira ubumenyi ku butabazi bw’ibanze, kuko bushobora gufasha kurokora ubuzima bw’umuntu uri mu kaga mbere y’uko abakozi b’ubuvuzi bahagera.
Muri aya mavugurura, u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya igihe imodoka z’imbangukiragutabara zimara zigera ku muntu ukeneye ubufasha. Mu Mujyi wa Kigali, icyo gihe kizagabanywa kive ku minota 15 kigere ku minota 10, mu gihe mu tundi turere kizava ku minota 45 kigere ku minota 20.
Leta kandi iteganya ko mu 2030 hazaba hari imodoka imwe y’imbangukiragutabara ku bantu 20.000, hakongerwa izihariye zo gutabara impinja zikivuka, abantu bafite indwara zandura n’izagenewe gutwara abantu benshi.
Aya masomo mashya ya Paramedic Technology ni imwe mu ntambwe zigamije kongera abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gutanga ubutabazi bwihuse, mu gihe u Rwanda rwitegura kunoza uruhererekane rw’ubutabazi, kuva umuntu agize ikibazo kugeza agejejwe ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro.
Did you know you can now study for Diploma in Paramedic Technology in Rwanda?@RwandaPolytec in partnership with @RwandaHealth has introduced the Diploma in Paramedic Technology for the 2026/2027 academic year.
— Rwanda Polytechnic (@RwandaPolytec) November 23, 2026
If you are passionate about helping others and want a career where… pic.twitter.com/rGAgvqc2cI









