sangiza abandi

Abajugunya imyanda mu mazi bagiye kujya bafungwa

sangiza abandi

Abantu bajugunya, bacuruza cyangwa batwara imyanda irimo uburozi n’ishobora guteza akaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko bashobora kujya bahanishwa ibuhano birimo ihazabu igera kuri miliyoni 2 Frw n’igifungo cy’imyaka itatu.

Ibi biteganywa n’umushinga w’itegeko rigenga ibidukikije n’ihinduka ry’ibihe, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemereje ishingiro ku wa 23 Ugushyingo 2026.

Ingingo ya 88, iya 89 n’iya 90 z’uyu mushinga ziteganya ibihano ku bantu bagura, bagurisha, batumiza mu mahanga, bahunika cyangwa bajugunya imyanda ishobora guteza akaga n’ibintu birimo uburozi mu nzuzi, imigezi, ibiyaga, ibishanga n’ahandi hashobora kwangiza ubuzima bw’abantu n’ibidukikije.

Uhamijwe ibyo byaha n’urukiko azajya ahanishwa ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 2 Frw, igifungo cy’umwaka umwe kugeza kuri itatu, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko uyu mushinga uzagira uruhare mu gushyira mu bikorwa ingamba u Rwanda rwiyemeje zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Yasobanuye ko uzafasha gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kugabanya imyuka yangiza ikirere ku gipimo cya 53% bitarenze mu 2035, binyuze mu bikorwa birimo gusana ahantu hangiritse no gushyigikira imishinga igabanya imyuka ihumanya ikirere.

Uyu mushinga kandi uteganya kunoza imicungire y’imyanda, gushyiraho amabwiriza agenga isoko rya karuboni n’imari igenewe guhangana n’ihinduka ry’ibihe, ndetse no gushishikariza abantu n’ibigo byigenga gushora imari mu bikorwa birengera ibidukikije.

Ugizwe n’imitwe irindwi n’ingingo 96, ukaba usimbura Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 rigenga ibidukikije.

Nyuma yo kwemerezwa ishingiro, woherejwe muri komisiyo ibishinzwe kugira ngo usesengurwe ingingo ku yindi, mbere y’uko raporo yawo ishyikirizwa Inteko Rusange.

Photos:

[fluentform id="3"]