sangiza abandi

ADEPR yahaye inshingano za gishumba abantu 64 barimo abagore 21

sangiza abandi

Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryahaye inshingano za gishumba abantu 64 bo mu Rurembo rw’Iburasirazuba, barimo abagore 21, mu rwego rwo gukomeza kunoza imiyoborere no kongera umubare w’abagore bafite inshingano muri iri torero.

Uyu muhango wabereye mu rusengero rwa ADEPR Kabarondo, mu Karere ka Kayonza, ku wa 23 Ugushyingo 2026. Itorero ryatangaje ko ari igikorwa kibimburira ibindi bizakomereza mu zindi Ndembo.

Muri uyu muhango kandi, abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya itandukanye bahawe inshingano zo kuyobora amaparuwasi, mu gihe Pasiteri Kamukama Édith yashinzwe imirimo ya gishumba (Ministry Pastor) ku rwego rw’Ururembo rw’Iburasirazuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza, Niyitanga Jean Damascène, yashimye uruhare ADEPR igira mu iterambere ry’abaturage, cyane cyane mu guteza imbere imiryango itekanye, gukemura amakimbirane, kurwanya ibiyobyabwenge, guteza imbere uburezi no gushyigikira gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y’abaturage.

Yasabye abashumba bashya kuzarangwa n’indangagaciro nziza, bakaba abayobozi b’intangarugero ndetse n’abafatanyabikorwa mu kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Hashize umwaka ADEPR itangiye guha abagore inshingano za gishumba

Mu Ukuboza 2025, ubwo ADEPR yizihizaga imyaka 85 imaze ikorera mu Rwanda, yatangiye gahunda yo gusengera no kwimika abagore mu nshingano za gishumba.

Icyo gihe hatangajwe ko mu bantu bazahabwa izi nshingano, abagore bazaba bangana na 33%.

Ku wa 19 Werurwe 2026, ADEPR yashyizeho abashumba bashya b’amaparuwasi n’Abashumba Nshingwabikorwa, barimo abagore bane. Icyo gihe aba bagore binjiye mu mateka yo kuba aba mbere bahawe inshingano nk’izo muri iri torero mu Rwanda.

Abo ni Ufitinema Chantal wagizwe Umushumba wa Paruwasi ya Rulindo mu Rurembo rw’Amajyaruguru, Mukagashugi Marie Chantal wagizwe Umushumba Nshingwabikorwa w’Ururembo rw’Amajyepfo, Kamukama Édith wagizwe Umushumba Nshingwabikorwa mu Rurembo rw’Iburasirazuba na Rugerindida Alice wagizwe Umushumba wa Paruwasi ya Bugesera.

Guha inshingano za gishumba abandi bagore 21 mu Rurembo rw’Iburasirazuba ni indi ntambwe muri gahunda ADEPR yatangije yo kongera uruhare rw’abagore mu buyobozi bw’itorero.

Abantu 64 barimo abagore 21 bo mu Rurembo rw’Iburasirazuba, bahawe inshingano za gishumba mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]