Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuza ko mu 2063 Afurika izaba yarageze ku iterambere ishingiye ku mbaraga z’Abanyafurika ubwabo, ikaba itagishingira ku nkunga z’amahanga cyangwa ngo Abanyafurika bahore basaba abandi kubemerera kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye.
Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko n’abandi bayobozi bitabiriye inama mpuzamahanga ya YouthConnekt Africa Summit 2026, iri kubera i Kigali.
Perezida Kagame yabajijwe impinduka yifuza ko Afurika yaba imaze kugeraho mu 2063, umwaka wateganyijwe mu cyerekezo cya Afurika yunze Ubumwe cyo kubaka umugabane utekanye, wunze ubumwe kandi utera imbere.
Mu gusubiza, yagaragaje ko mu byo yifuza harimo ko Afurika yazaba ifitanye n’isi imikoranire irimo uburinganire n’icyubahiro, aho Abanyafurika bataba bagitegereje guhabwa ibyo abandi babagenera, ahubwo bakaba bafite ubushobozi bwo kwihitiramo inzira y’iterambere ryabo.
Yagize ati: “Dukeneye kubona impinduka mu mibanire dufitanye n’ibindi bice by’isi. Dukeneye kubona iterambere n’uburumbuke, ndetse dukeneye kubona Abanyafurika batakiri mu mwanya wo guhora bategereje kwakira ibyo bagenerwa nk’inkunga n’ibindi bice by’isi. Kuko aho tugeze ubu, twamaze igihe kinini cyane.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeje kubangamira Afurika ari uko Abanyafurika bagaragaza ubushobozi n’ubumenyi, ariko kugira ngo bahabwe umwanya ukwiye bigasaba ko babanza kwemezwa n’abandi.
Yagaragaje ko iyo myumvire ikwiye guhinduka, kuko idakwiye kuba ibisanzwe ko Afurika igomba guhora isaba uburenganzira cyangwa kwemezwa n’abandi kugira ngo igire icyo ikora.
Ati: “Birababaje kubona Abanyafurika bagera ku bintu by’indashyikirwa, ariko kugira ngo bahabwe umwanya bakwiye kuba barimo bigasaba ko bibanza kwemezwa n’undi muntu. Ibi tugomba kubihagarika. Ntitwakomeza dutyo.”
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira uruhare mu guhindura iyo myumvire, rukareka kwemera ko Afurika igomba guhora inyura mu nzira yo gusaba abandi kuyemerera kugira icyo ikora.
Yavuze ko urubyiruko rukwiye kumenya ko ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’umugabane no kuwuteza imbere, kimwe n’uko n’ahandi ku isi abantu bakoresheje ubushobozi n’umutungo bari bafite kugira ngo bagere ku iterambere.
Yashimangiye ko mu 2063, Abanyafurika bazaba bakiriho, na we arimo, bakwiye kuba bafite ishema ryo kuvuga ko hari impinduka zifatika zabayeho, kandi zagezweho binyuze mu mbaraga zabo, ubufatanye n’ubushake bwo kwiyubakira ahazaza.
Ati: “Ku bazaba bahari mu 2063, kandi nanjye nshobora kuzaba mpari, nibura tugomba kuzaba turi ahantu dufite ishema ryo kuvuga tuti impinduka zabayeho, kandi zabayeho zishingiye ku mbaraga zacu no gukorera hamwe. Tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo tugire ishema ryo kuba Abanyafurika barishyiriyeho urubuga rwabo, aho badahora basabwa gutanga ibisobanuro kuri buri kintu.”
Yakomeje agaragaza ko gukomeza kwishingikiriza ku bandi no guhora Abanyafurika bibutswa umwanya bagomba kuba barimo bigira ingaruka ku cyubahiro cyabo.
Yagize ati: “Ubu turagaburirwa, tugahora twibutswa ko tugomba kuba mu mwanya wacu, kandi ibyo bitugabanyiriza icyubahiro. Ndatekereza ko urubyiruko rudashimishwa n’ibi bintu. Rero nimugire icyo mubikoraho.”
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kurushaho gukorera hamwe, rukamenya ko rufite ubushobozi n’ibisubizo bikenewe kugira ngo Afurika itere imbere.
Yashimangiye ko ubushobozi bw’Abanyafurika butandukanye n’ubw’abandi bantu bageze ku iterambere, kuko na bo bafite ubushobozi bwo guhanga udushya, kwihangira imirimo no gukemura ibibazo byugarije umugabane.










