sangiza abandi

Amajyaruguru: Abahinzi n’aborozi bahuye n’ibiza bashumbushijwe miliyoni 154 Frw

sangiza abandi

Abahinzi n’aborozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru bahuye n’ibihombo byatewe n’ibiza n’ihindagurika ry’ibihe bashumbushijwe miliyoni 154 Frw, mu rwego rwo kubafasha gukomeza ibikorwa byabo no kwikura mu gihombo bagize.

Aya mafaranga yatanzwe binyuze muri gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo izwi nka ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi’, yashyizweho hagamijwe gufasha abahinzi n’aborozi kwirinda igihombo gikomeye gituruka ku biza, indwara n’ihindagurika ry’ikirere.

Iki gikorwa cyabaye mu gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko kuva iyi gahunda yatangira, hamaze gutangwa asaga miliyari 11.6 Frw yo gushumbusha abahinzi n’aborozi bagize ibihombo bitandukanye.

Muri ayo mafaranga, asaga miliyari 6,7 Frw yahawe abahinzi bahuye n’ibihombo byangije imyaka yabo, mu gihe asaga miliyari 4,9 Frw yahawe aborozi bagizweho ingaruka n’ibiza n’ibindi byago.

Abahinzi n’aborozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru bashumbushijwe miliyoni 154 Frw muri uyu mwaka, nyuma yo guhura n’ibihombo byaturutse ku mihindagurikire y’ibihe, kugira ngo babashe gusubukura ibikorwa byabo.

MINAGRI isaba abahinzi n’aborozi gukomeza kwitabira gahunda y’ubwishingizi, kuko ari imwe mu ngamba zafasha urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Bamwe mu bahinzi n’aborozi bagaragaza ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko gushinganisha imyaka n’amatungo, kuko bituma bagira icyizere ko bazafashwa mu gihe bahuye n’ibiza cyangwa ibindi byago byangiza ibikorwa byabo.

Mu bihe byashize, abahinzi n’aborozi bagiye bagaragaza impungenge zishingiye ku gutinda kw’amafaranga y’indishyi, bavuga ko byatumaga batinda gusubukura ibikorwa byabo nyuma yo guhura n’ibihombo.

Gusa MINAGRI ivuga ko amasosiyete y’ubwishingizi yavuguruye imikorere, ku buryo kuri ubu gushumbusha umuhinzi cyangwa umworozi byihuta, bikaba bishobora gukorwa mu minsi itanu gusa uhereye igihe amenyekanishirije igihombo yahuye na cyo.

Gahunda ya ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi’ yatangijwe muri Mata 2019 na MINAGRI, igamije gufasha abahinzi n’aborozi bo mu turere twose 30 tw’igihugu kubona ubwishingizi bubarinda ibihombo bishobora guterwa n’ibiza, indwara n’ihindagurika ry’ikirere.

Kuva yatangira, amafaranga amaze gutangwa mu kugura ubu bwishingizi arenga miliyari 22 Frw, mu gihe abahinzi n’aborozi 266.402 ari bo babwitabira buri mwaka.

Muri iyi gahunda, Leta yishyura 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi, umuhinzi cyangwa umworozi akishyura 60% asigaye.

Ubwishingizi bukubiyemo ibihingwa birimo umuceri, ibigori, ibirayi, imyumbati, soya n’ibishyimbo, ndetse n’amatungo arimo inka, ingurube, inkoko n’amafi.

Photos:

[fluentform id="3"]