sangiza abandi

Ku Isi abagabo 40% bahangayikishijwe n’uko barangiza vuba

sangiza abandi

Igitutu cy’umuco uhuza ubugabo no gutinda kurangiza, ubwoba bwo kunengwa n’abo bashakanye ndetse n’ishusho itari yo ikomoka muri filime z’urukozasoni, ni bimwe mu bituma abagabo benshi baharanira kumara igihe kirekire batarasohora mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko hagati ya 30% na 40% by’abagabo ku Isi batanyurwa n’igihe bamara bakora imibonano mpuzabitsina, nubwo bamwe muri bo baba bamara igihe kiri mu bipimo bisanzwe.

Ubushakashatsi bugaragaza ko impuzandengo y’igihe umugabo muzima amara akora imibonano mbere yo gusohora ari iminota 5 na 7.

Ibi bituma bamwe bashakisha imiti n’ibindi bicuruzwa bibizeza kongera akanyabugabo kugira ngo bongere igihe bamara mu buriri, aho kugisha inama abaganga kugira ngo bamenye niba koko bafite ikibazo gikeneye kuvurwa.

Ubushakashatsi bwakozwe na PubMed Central (NIH) bugaragaza ko hagati ya 20% na 30% by’abagabo batanyurwa n’igihe bamara bakora imibonano mpuzabitsina. Mu gihe abagera kuri 40% bifuza kongera igihe bamara, nubwo benshi baba bamara iminota itanu kugeza kuri irindwi.

Ikindi ni uko abagabo bamwe babeshya ku gihe bamara mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Ubushakashatsi bwagaragaje ko bashobora kuvuga ko bamaze igihe kirenga icyo bamazeho ku kigero cya 31%, bitewe n’uko kumara iminota mike babifata nk’ikimenyetso cy’intege nke.

Amashusho y’urukozasoni mu byongerera igitutu abagabo

Impamvu zituma abagabo benshi bashaka gutinda kurangiza ntizishingiye ku mubiri gusa, ahubwo zifitanye isano n’imyumvire n’imitekerereze.

Mu mico imwe n’imwe, umugabo umaze igihe kirekire mu buriri afatwa nk’ufite imbaraga n’ubushobozi buhambaye. Ibi bituma urangiza mu minota mike ashobora kumva ko adashoboye, agatinya ko uwo bashakanye amunenga cyangwa akamufata nk’umunyantege nke.

Filime z’urukozasoni na zo zigira uruhare muri iyi myumvire, kuko zigaragaza aho imibonano ishobora kumara iminota 30 cyangwa isaha irenga. Abazireba bashobora kubifata nk’igihe gisanzwe, batitaye ku kuba ayo mashusho aba yarateguwe kandi agafatwa mu buryo bwihariye.

Ikindi ni ubushake bwo gushimisha abo bashakanye. Hari abagabo bumva ko bagomba kumara igihe kirekire batera akabariro kugira ngo abagore babo bagere ku ndunduro y’ibyishimo (orgasm), nyamara bakirengagiza ko gutegurana neza mbere y’imibonano (foreplay) na byo bifite uruhare rukomeye mu kunyurwa.

Ubwoba bwo kurangiza vuba na bwo bushobora gutuma umugabo agira igihunga, agahora atekereza uko azitwara mu gikorwa kizakurikira, rimwe na rimwe bikamuviramo gushaka imiti cyangwa ibiyobyabwenge ngo bimufashe gutinda gusohora.

81% bahitamo gufata imiti ibafasha gutinda kurangiza

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo bafite ikibazo cyo kurangiza vuba kuva batangira gukora imibonano mpuzabitsina, bwagaragaje ko 81% bahitamo gukoresha ibinini bya buri munsi bibafasha gutinda kurangiza, aho gukoresha ubundi buryo.

Icyakora, ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 88 bari bafite icyo kibazo, bityo imibare yabwo ntihagarariye abagabo bose.

Ku rundi ruhande, amakuru yatanzwe na Rena Malik, MD, agaragaza ko abagabo bake cyane, bagera kuri 9%, ari bo bagisha inama abaganga ku bibazo byo kurangiza vuba, mu gihe abandi bashobora kwitabaza imiti n’ibimera babwirwa ko byongera akanyabugabo.

Photos:

[fluentform id="3"]