sangiza abandi

Mu bantu 3,266 bakekwagaho Ebola u Rwanda rwapimye nta n’umwe wayisanzwemo

sangiza abandi

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zapimye abantu 3,266 bakekwagaho kuba baranduye Ebola hagati ya Gicurasi n’itangiriro za Kanama 2026, ariko bose basangwa nta virusi ya Ebola cyangwa Marburg bafite.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko muri icyo gihe u Rwanda rwakurikiranaga n’amakuru y’abagenzi barenga ibihumbi 500 binjiye cyangwa banyuze mu gihugu, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bugamije gutahura hakiri kare abantu bashobora kuba barahuye na virusi.

Ibi byari mu ngamba zo gukumira ko icyorezo cya Ebola iterwa na virusi ya Bundibugyo, cyari cyagaragaye mu bihugu bituranyi, cyagera mu Rwanda

Icyo cyorezo cyatangajwe ku mugaragaro na RDC ku wa 15 Gicurasi 2026, nyuma y’uko laboratwari zemeje ko abantu bari barwaye indwara iterwa na virusi ya Bundibugyo. Uganda na yo yemeje ko umurwayi wari waravuye muri RDC yanduye iyo virusi.

Ku wa 17 Gicurasi 2026, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OM) ryatangaje ko icyo cyorezo ari ikibazo cyihutirwa cy’ubuzima rusange ku rwego mpuzamahanga (Public Health Emergency of International Concern – PHEIC), bitewe n’ubukana bwacyo n’ibyago byo gukwirakwira mu bindi bihugu.

OMS yasobanuye ko iki cyorezo cyateje impungenge zidasanzwe kuko mu ntangiriro zacyo hari hamaze kugaragara umubare munini w’abakekwagaho kwandura n’abapfuye, ndetse kikaba cyari cyamaze kugera muri Uganda kivuye muri RDC.

Mu rwego rwo gukumira ko Ebola igera mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima ku wa 22 Gicurasi 2026  yatangaje ko yakajije igenzura ry’ubuzima ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC, ndetse no ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Icyo gihe, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kutemerera abanyamahanga binjiye cyangwa banyuze muri RDC mu minsi 30 ishize kwinjira mu gihugu. Abanyarwanda n’abanyamahanga bafite ibyangombwa bibemerera gutura mu Rwanda bo bemererwaga kwinjira, ariko bagashyirwa mu kato hakurikijwe amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yashimangiye ko nta murwayi wa Ebola wari waragaragaye mu Rwanda, inasaba abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda indwara no gutanga amakuru ku bimenyetso bakeka ko byaba bifitanye isano n’icyorezo. 

U Rwanda kandi rwakoresheje uburyo rusanzwe rufite bwo gukurikirana indwara z’ibyorezo, gutahura abantu bashobora kuba barahuye n’uwanduye no guhuza ibikorwa by’inzego zitandukanye.

RBC kandi yakoranye n’ibihugu bituranyi ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu guhererekanya amakuru no kongera ubushobozi bwo gutabara mu gihe hagira umurwayi ugaragara.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima muri RDC (INSP), yasohotse ku wa 27 Ugushyingo 2026, igaragaza ko kugeza ku wa 26 Ugushyingo abantu 12.176 bari bamaze kwemezwaho Ebola iterwa na virusi ya Bundibugyo, muri bo 5.978 bakaba bari bamaze guhitanwa na yo.

Muri iyo raporo kandi hagaragajwe abarwayi bashya 87 n’impfu nshya 35 byari byemejwe mu makuru yakusanyijwe kuri uwo munsi. 

Iyi mibare igaragaza ubukana bw’icyorezo cyakomeje kwibasira cyane intara zo mu burasirazuba bwa RDC, zirimo Ituri na Kivu ya Ruguru.

Ku wa 28 Kanama 2026, OMS yari yatangaje ko kugeza ku wa 12 Kanama, virusi ya Bundibugyo yari imaze kugera mu duce 55 tw’ubuzima muri RDC, 49 muri two tukaba twari tukigaragaramo ubwandu bukomeye. 

Raporo ya OMS yagaragaje ko mu isuzuma ry’ubushobozi bw’ibihugu byo kwitegura guhangana na Ebola, ryakozwe mu gihembwe cya gatatu cya 2026, u Rwanda rwabonye amanota 94% mu bice bitandukanye by’isuzuma ry’imyiteguro yo guhangana n’icyorezo.

Ibi byashyize u Rwanda mu bihugu byari bifite ubushobozi bwo hejuru mu kwitegura guhangana n’icyorezo mu bihugu bisangiye imipaka na RDC. 

Mu bantu 3,266 bakekwagaho Ebola u Rwanda rwapimye nta n’umwe wayisanzwemo

Photos:

[fluentform id="3"]