Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, ahagarariye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatanze ipeti ku banyeshuri 146 ryo kwinjira mu rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2026, ku Ishuri rya RCS Training School-Rwamagana, aho aba banyeshuri bari bamaze igihe bahererwa amahugurwa.
Abarangije amasomo ni abanyeshuri 146 barimo ab’igitsina gore 21, barimo kandi n’abari basanzwe mu kazi 84, n’abandi 62 baturutse mu buzima bwa gisivile.
Aya mahugurwa yatangiye muri Mutarama 2025 agizwe n’abanyeshuri 152, harimo 25 b’igitsina gore, abanyeshuri batandatu ntabwo bashoboye gusoza amasomo kubera impamvu zitandukanye.
Muri uyu muhango hatanzwe ibihembo ku banyeshuri batatu bahize abandi mu masomo aribo Jonathan Ishimwe waje ku mwanya wa gatatu, Ofisiye Charles Imanirarora wabaye uwa kabiri na Gilbert Habyarimana wahize abandi aba uwa mbere wahawe n’umudali.
Umuyobozi w’iri shuri, SuPt Tony Valens Mutuyimana, avuga ko mu gihe aba banyeshuri bamaze muri aya masomo bahawe ubumenyi ku micungire y’amagororero ndetse n’ayabantu bafunze.
Ati ” Bahawe ubumenyi mu bijyanye n’umutekano, kuyobora abandi, kuba abanyamwuga kandi bakarangwa n’ikinyabupfura mu byo bakora byose.”
Uyu muhango wakurikiwe no gutanga ipeti kuri aba ba ofisiye bose barangije amasomo yibanze abinjiza mu cyiciro cy’aba ofisiye bato b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora icyiciro cya kabiri.
Minisitiri Biruta ari nawe wari umushyitsi mukuru avuga ko RCS ifite inshingano zikomeye zo kwakira, gucunga abantu bagoganye n’amategeko mu buryo bw’ubahiriza uburenganzira bwabo, hagamijwe kubagorora bakazataha ari abaturage beza bagendera ku mategeko kandi bashobora kwigirira kamaro.
Minisitiri Biruta avuga ko kugirango ibi bijyerweho Leta y’u Rwanda yakoze amavugurura ishyira imbaraga mu kubaka ubushobozi, ibikorwaremezo ndetse n’urwego rw’abakozi aribwo hubatswe iki kigo cya RCS Training School-Rwamagana.
Ati ” Muri ibyo harimo n’iki kigo gishinzwe gutegura Abanyarwanda bashinzwe kwinjira muri uyu mwuga no kubaha ubumenyi bwa ngombwa bakeneye kandi mu byiciro bitandukanye.”
Minisitiri Biruta avuga ko mu gufasha uru rwego gutera abakozi bafite ubumenyi bwo kugorora, Leta y’u Rwanda izakomeza kubaha ubushobozi bwa ngombwa kugirango rikomeze rinoze imyigishirize ndetse ryongere n’umubare wabo bashobora guhugura ndetse n’abasanzwe mu kazi bongererwe ubushobozi.
Ati ” Leta y’u Rwanda izakomeza kubafasha muri iyo nzira bityo urwego rugere ku rugero rushimishije aho ikitwaga gereza kiba koko igororero.”









