Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025, Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 ingana na miliyari 7,032.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mushinga ugaragaza ko ingengo y’imari iziyongeraho miliyari 1,216.1 Frw, bingana na 21% ugereranyije n’ivuguruye y’umwaka wa 2024/2025 yageraga kuri miliyari 5,816.4 Frw.
Ni igikorwa cya nyuma cyari gitegerejwe kuri uyu mushinga, ugahita uhinduka itegeko, ingengo y’imari nshya igatangira gukoreshwa.
Umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari uherutse gutangazwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, uteganya ko Guverinoma y’u Rwanda izakoresha miliyari 7,032.5 Frw, avuye kuri miliyari 5,816.4 Frw yakoreshejwe nk’ingengo y’imari ivuguruye ya 2024/2025. Hiyongereyeho miliyari 1,216.1 Frw, bingana na 21%.
Ingengo y’imari nshya iteganya ko miliyari 4,105.6 Frw zizaturuka mu misoro y’imbere mu Gihugu, inguzanyo zo hanze zikazaba ari miliyari 2,151.9 Frw, naho impano n’inkunga z’amahanga zizaba ari miliyari 585.2 Frw.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, aherutse kubwira abagize Inteko Ishinga Amategeko, ko hejuru ya 91% by’iyi ngengo y’imari bizaturuka mu bushobozi bw’Igihugu, naho hafi ya 9% na byo bikazaturuka mu nkunga y’amahanga.
Guverinoma y’u Rwanda irateganya gushora imari mu mishinga yihariye irimo nko kwihutisha imirimo y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya cya Kigali, kirimo kubakwa mu Karere ka Bugesera.
Harateganywa no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, gukomeza gukwirakwiza amashanyarazi mu Gihugu, amazi meza n’isuku, guteza imbere imigenderanire n’ubwikorezi, kuzamura urwego rw’uburezi n’ubuzima n’ibindi.



UMWANDITSI: Maurice IKUZWE MBABAZI



