sangiza abandi

Minisitiri Abbiy Ahmed yakiriye Abaganga 128 bo mu Rwanda bari mu mahugurwa muri Ethiopia

sangiza abandi

Itsinda ry’abaganga 128 bo mu Rwanda bari mu mahugurwa yihariye muri Ethiopia bakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Abbiy Ahmed.

Minisitiri w’Intebe Abiy yahuye n’aba Banyarwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abaganga barenga 400 baturutse muri Afurika.

Abinyujije kuri X, Abiy Ahmed yagize ati “uyu mugoroba nasangiye n’abaganga 128 b’Abanyarwanda bari mu mahugurwa yo kuba inzobere hano muri Ethiopia, hamwe na bagenzi babo 400 bavuye hirya no hino muri Afurika.”

Muri iyi gahunda, aba baganga b’Abanyarwanda bari baherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Amb Charles Karamba.

Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia yatangaje ko ibyabaye ari ikimenyetso cy’umubano ukomeye n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Yakomeje igaragaza ko iyi gahunda aba Banyarwanda abarimo izafasha gukuba kane abari mu rwego rw’ubuzima mu myaka ine, nk’uko u Rwanda rwabyiyemeje.

Iri tsinda ry’abaganga Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yakiriye ryageze muri Ethiopia muri Mata 2026. Bari kwiga amasomo azabafasha kuba inzobere mu buvuzi butandukanye. Ni itsinda rya gatatu ry’Abanyarwanda rigiye muri iki gihugu muri iyi gahunda.

Kohereza abaganga mu mahugurwa mu bihugu bitandukanye biri muri gahunda y’u Rwanda yo kongera umubare w’abaganga b’inzobere bafite ubumenyi buhanitse mu Rwanda binyuze muri gahunda y’igihugu yo kuvugurura urwego rw’ubuzima izwi nka (Rwanda’s 4×4 Reform).

Kuva mu myaka yashize by’umwihariko mu masezerano 11 atandukanye yashyizweho umukono mu 2017 mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn yagiriye i Kigali.

U Rwanda na Ethiopia bifitanye amasezerano yihariye y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi. Aya masezerano akomeje kwagurwa binyuze mu ngendo z’abaminisitiri b’ubuzima b’ibihugu byombi.

Itsinda ry’intumwa zaturutse muri Minisiteri y’Ubuzima ya Ethiopia ryigeze kugirira uruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda. Intego kwari ukwigira ku Rwanda uburyo rukoresha gahunda yo gutanga amafaranga  hashingiye ku cyo azakoreshwamo n’umusaruro azatanga mu rwego rw’ubuzima, u Rwanda rukaba rwarabaye ikitegererezo muri iyi gahunda.

Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere, NST2, ingingo ivuga ku kurushaho kunoza serivisi z’ubuzima mu Rwanda ni imwe mu zigomba kwitabwaho cyane.

Kugeza uyu munsi u Rwanda rwihaye intego y’uko mu myaka ine abaturage 1000 bazaba bitabwaho n’abaganga bane bavuye ku muganga umwe wita ku bantu 1000.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed niwe wakiriye itsinda ry’abaganga 128 baturutse mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]