Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko abagore 615,470 bo mu turere 21 bamaze kwitabira gahunda ya ‘Gendana Konti’ aho bamwe bavuga ko yabafashije kwiga uburyo bwo kwakira, gucunga amafaranga no kurushaho kwitabira ibikorwa bibateza imbere.
Bamwe mu bitabiriye iyi gahunda bo mu Karere ka Burera, gukoresha telefoni mu micungire y’amafaranga ni imwe mu mpinduka zabafashije mu bucuruzi bwabo buciriritse.
Umwe muri bo yavuze ko mbere byabagoraga kwakira amafaranga y’umukiriya iyo yabaga atari kumwe n’umugabo we, kuko atari afite uburyo bwo kwishyurwa kuri telefoni ye bwite.
Ati: “Urabona hari igihe nabaga nagiye gucuruza ntajyanye n’umutware wanjye, noneho umuntu atekereza kunyishyura kuri simcard nkavuga nti nta simcard ngira, bikaba ngombwa ko mpa nimero y’umutware wanjye, yaba ari n’uwanjijisha akaba atayamushyiriyeho.”
Izi ni zimwe mu mpamvu BNR ivuga ko ari ngombwa ko abagore bagira uburyo bwabo bwo kugera kuri serivisi z’imari, kuko bibafasha kugira uruhare mu micungire y’amafaranga no mu bikorwa by’iterambere.
Mu bukangurambaga bwa Gendana Konti bwakorewe mu Karere ka Burera, abagore barenga ibihumbi 36 bamaze gukoresha ubu buryo.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakenewe gukomeza gukangurira imiryango yose gukoresha serivisi z’imari.
Ati: “Ndashaka gukangurira ba mutima w’urugo, bagenzi banjye by’umwihariko, ko tugomba gukomeza gukangurira umuryango, by’umwihariko abagabo bacu, ariko nanone n’abana, urubyiruko n’abafite ubumuga, ibyiciro byose iyi gahunda ya Gendana Konti bakayigira ihame.”
Gahunda ya Gendana Konti yatangijwe na Banki Nkuru y’u Rwanda mu 2022, itangirira mu turere twa Nyaruguru na Nyamasheke, nyuma iza kwagurwa igera ku turere 21 tw’Igihugu.
Kugeza ubu, abagore ibihumbi 615,470 bamaze kwitabira gukoresha Gendana Konti, mu gihe ibihumbi 218,388 binjijwe muri serivisi zo guherekanya amafaranga kuri telefone (MoMo).
Guverineri wa Banki wa Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko iyi gahunda ari intangiriro mu rugendo rwo kugeza serivisi z’imari ku baturage benshi, cyane cyane abagore.
Ati: “Igihugu kugira ngo kibigereho ni uko buri muturage na we agera kuri ubwo bukungu, agera kuri ubwo bukire ku buryo burambye. Ariko ntabwo ari ukuvuga ngo ni ukugira amafaranga gusa, ahubwo ni ukuvuga umusaruro n’icyo uyakoresha kugira ngo ugire ubuzima bwiza, umuryango wawe ugire ubuzima bwiza. Ibyo ntitwabigeraho abagore bataragera kuri izo serivisi z’imari.”
BNR ivuga ko nyuma y’ubukangurambaga bwibanze ku bagore mu turere 21, hateganyijwe gukomeza ibikorwa byo kwegera urubyiruko rwo mu turere tw’icyaro, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda benshi kwitabira serivisi z’imari no kugira uruhare mu kugera ku ntego z’Icyerekezo 2050.









